Inzira 10 wanyura ugirango utangize Business yawe, kandi wishatsemo igisubizo

Inzira 10 wanyura ugirango utangize Business yawe, kandi wishatsemo igisubizo

Inzira 10 wanyura ugirango utangize Business yawe, kandi wishatsemo igisubizo

Burya Business kuyitangira kuri benshi ni inzozi zitajya zijya mu bikorwa, mu gihe ku bandi gutangira business ari ijambo ribatoneka bitewe n’uko bigeze kugerageza gukora business ntibibahire no kungako kwabo bikaba kure, yewe hari n’abahombye.   Izi ni inzira 10 zitandukanye wanyura ushaka gutangiza Business yawe ndetse n’amahirwe yuko zizakungukira nayo akiyongera.

Inzira ya  1: Tangira gushakisha uhereye mubyo ukunda kurusha ibindi 

Burya biroroshye gukora ariko byoroha cyane gukora icyo ukunda kurenza ibindi.  Ese mu buzima bwawe ukunda gucuruza? ukunda gucuruza iki? Ese ukunda korora ukunda guhinga se? Ese ubundi ukunda isuku, ukunda gusukura, ese ukunda guteka, ese ukunda gukora imisatsi? Mu by’ukuri ukunda iki? Ukunda umuziki se? Ukunda kwigisha se? Ese ukunda IT? Ukunda imibare se ? Ukunda gukora capati n’amandazi? Ese ukunda maquillage?ukunda kubara inkuru? ukunda iki? Icyo ni ikibazo cya mbere wakwibaza , ibyo ubonye bikakubera igisubizo gituma utangira.

 

Burya Business ntago zigira icyo zigeraho zihubutse, zigwaho, zitekerezwaho, zirubakwa…. Hera kucyo ukunda kandi ukora neza kurusha ibindi

 

Inzira  ya  2:  Itegereze mubyo ubona bisanzweho , ubona ari iki wahindura cg wakora mu bundi buryo ? 

 

Guhimba udushya ni byiza, ariko si impano ya buri wese. Birashoboka ko niba witegereza ubona ko ibyitwa ko ari bishyashya tubona ku isoko, akenshi biba ari ibyari bisanzweho byahinduwe, byongewemo ibirungo, cg se byahinduriwe amabara.

Reba business zisanzweho, ese aho uba restaurant zikora zite,  ese ama salon de coiffure ubona ni iki ubona wahindura?  Ese ugiye mu buryo bwo kurema no guhanga, ubona imyenda idodwa imeze ite? ese uzi kudoda? niba ubizi ni iki wadoda kidasanzwe? Ese ibitangazamakuru uzi bibaho ni iki wakosora uramutse ufite igitangazamakuru, Ese ni akahe gashya wazana muri business ya transport? Kubona icyiza wakongera ku  bisanzwe byagufasha kubona icyo wakora watangira nka busienss nshya

Iyi nzira isaba ko  ufungura amaso, mubyo ubona ugashakisha mu byukuri ni iki wakongeraho cg wahinduraho icyo kikaba gishya ukabyifashisha muri business yawe.

Inzira ya  3  , Ni iki aho uba batabasha gukora, badashaka gukora cyangwa badafite umwanya wo gukora? 

Burya kugirango ubone amafaranga, ntago buri gihe ucyeneye guhimba igicuruzwa gishyashya cyangwa se Business ihambaye mu kuba idasanzwe.

 

Umaze kubona icyo abantu badashaka gukora, cyangwa kibatera ubunebwe wowe gishobora kukubera business kandi nini, gukora ama jardin, gusukura mungo z’abantu, kwita ku matungo y’abantu, kwita ku bishingwe, kubona gaz ibicuruzwa bibasanze mu ngo zabo….

 

 

Umaze kwigegereza ibyo urabona hari business nshya watangira? Amahirwe masa.

 

Inzira ya 4 : Ni ibiki bikuruhura mu mutwe? Ni iki uhitamo kurangariraho ? Gihindure business 

Ese mu byukuri iyo urushye wumva ari iki kikuruhura mu mutwe? Ese iyo ufite akanya wigengaho ntacyo ugifite cyo gukora ni iki ukora? Ese ukunda koga muri piscine? ese ukunda karate? mu byukuri ni iki ukora iyo usaguye umwanya? Ese ukunda gukora ama software ? ukunda kuba uhimba imikino, ese ukunda kuba uri kwandika imivugo? Ukunda gusoma ? Ese ni gute icyo ukora ngo kiguhuze gato cyakubyarira amafaranga? Kanguka ubyaze umusaruro ibigushimisha n’ibyo ukora igihe usaguye umwanya.

Ese Umara amasaha angahe kuri facebook? ese whatsup uyibaho? Ese abo muba muri kuvugana waba uziko ari isoko y’amafaranga? Ahari imbaga haba hari amafaranga. Facebook , whatsup , twitter wahakorera marketing ikomeye, wahacururiza bikomeye, wowe fungura amaso, ushakishe ahariho hose watangira gukura ifaranga uhereye ubu.

 

Inzira ya  5: Haguruka utange ubumenyi, shaka abo wigisha ibyo uzi 

Ubwenge bwawe nabwo burya ni igishoro. Kumva ko wanyura iyi nzira yo kwitwaza ibyo uzi ngo uhimbe business yo kubyigisha abantu, hari abakeka ko bitakunda kubera rimwe na rimwe kwisuzugura. Burya ibyo uzi hari umuntu witeguye kuba yakishyura cyangwa yakwishyurirwa amafaranga kugirango ubimenye.

Wikwisuzugura, iga, tekereza urebe uko ubwo bwenge bwakubyarira amafaranga.



Inzira ya  6: Tegurira abantu amahugurwa  ayariyo yose 

Inzira ya  5 twavuze kugurisha ubwenge wowe uzi, aha rero ntibigusaba kugurisha ubwawe gusa ahubwo ushobora no kugurisha ubw’abandi.

Ese ni abahe bantu uzi bazi ibintu, ukaba uzi abantu bakwishimira kubyishyura kugirango bige ubwo bwenge?

Tekereza uko washaka salle, aho amahugurwa abera, ushake abayatanga, nurangiza ushake abaza muri ayo mahugurwa bakwishyure.

Kwigisha, guhugura na Business yabayeho kuva cyera kandi itazigera iva ku murongo.

 

Inzira ya 7 : Kora ubushakashatsi ku masoko, menya ahari amafaranga mu gace k’iwanyu maze ujye ugurisha ayo makuru

Gutegurira abantu business nabyo burya ni business. Iyo ufite amakuru ahagije, warakoze ubushakashatsi ku hantu uba, uzi ibyaho uzi n’ibyo umuntu yahakorera akunguka, ayo makuru burya ni business.

Gutegurira abantu business plan no kubigira imishinga ni business iryoha cyane iyo ufite amakuru kuri business zishoboka. Iyo uzi business zishoboka iyegeranye n’uwiga imishinga, maze rimwe na rimwe mwandike imishinga mujye kuyigurisha ku bantu batandukanye dore ko hari abafite amafaranga babuze icyo bayakoresha, biteguye kuba bagura ibyo bitekerezo byanyu.

 

Inzira ya  8:  Gura business yatangiye gukora

Burya gutangira business ntago buri gihe biba byoroshye, rimwe na rimwe ucyeneye kuba wagura business umuntu yakoraga akaba ayivuyemo.

Ikingenzi muri ubu buryo witaho kurusha ibindi ni ukureba niba uwo muntu atavuye muri business kuko yamunaniye. Ese niba imunaniye ni iki tabashije gukora neza gitumye ananirwa? Ni iki gitumye ahitamo gusezera iyo business akayivamo burundu?

Ukimenya neza impamvu itumye uwo areka iyo business, niba ufite ubushobozi yigure. Ibi bizatuma ugumana aba client yarafite, ugumane iseta, uhite ubona ibikoresho rimwe na rimwe n’abakozi bamenyereye

 

Inzira ya  9: Tekereza gukora akazi kawe kuri internet utanga imisada itandukanye, ukora ibiraka bitandukanye cyangwa se wamamaza 

Uburyo bushya buri kumenyekana cyane ku isi nka freelance , ni uburyo ukora akazi runaka , ukagakora utabonanye n’uwakaguhaye kandi guhembwa bikabaho. Aha twaguha urugero nka website yitwa https://www.upwork.com/ ibonekaho imirimo itandukanye wahita utangira gukora ndetse ukaba wahembwa.

Kora ubushakashatsi ku kitwa freelance

Hejuru y’ako kazi, ushobora gukora website ugakora uko ushoboye ikamenyekana cyane, iyo yamaze kumenyekana ushobora gutangira gukorana na google muri service yabo ya Googe adsense cyangwa se izindi service wakorana nazo kuri internet zikakungura

 

Inzira ya 10 : Rangura ucuruze

Iyi nayo ni inzira utakwirengagiza igihe uri gutekereza business watangira. Aha ubucuruzi ni bugari byaterwa wowe nicyo wahitamo ndetse nicyo wabonera igishoro.

Hari ibyo wacuruza wabikuye mu gihugu, ariko tekereza no kuba wajya hanze yacyo ukazana ibicuruzwa, tekereza kuba wajya mu mijyi itandukanye ukazana ibicuruzwa, shaka amakuru ku bandi bacuruzi kandi ushake amakuru ku byunguka kurusha ibindi… Aha simvuga ibyunguka umurengera, ndavuga iby’unguka  ugurisha ugasanga hari itandukaniro rinini hagati y’amafaranga igicuruzwa wakiranguye n’ayo wakigurishije.

 

mucuruzi.com ikomeje kubifuriza amahirwe masa muri business zanyu, hari business  wifuza gukorana natwe ntutinde turahari twiteguye gukorana nawe haba marketing, haba ubujyanama, haba kukugurishiriza iki cyangwa kiriya, haba  kugufasha kubona icyo wifuza kugura n’ibindi byinshi. Duhamagare kuri  0789977169

 

Byanditswe na  : UKURI Jean Claude



CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM BUSINESS GROUP
Previous : Job at Kabgayi District Hospital : 15 Positions available (Deadline: 05 June 2017)
Next : Imodoka Toyota Avensis Verso imyanya 7 igurishwa 8,000,000frw (Negotiable)

Related posts

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recommended
Recommended
Job at Kabgayi District Hospital :  15 Positions available  (Deadline:…