Tai Lopez umuhanga n’umwarimu muri Business aratubwira intambwe 7 wanyuramo utangiza business niba nta mafaranga menshi ufite , ukaba ntan’ubumenyi bwinshi ufite kuri Business

1,789 Views.
Tai Lopez umuhanga n’umwarimu muri Business aratubwira intambwe 7 wanyuramo utangiza business niba nta mafaranga menshi ufite , ukaba ntan’ubumenyi bwinshi ufite kuri Business

Tai Lopez umuhanga n’umwarimu muri Business aratubwira intambwe 7 wanyuramo utangiza business niba nta mafaranga menshi ufite , ukaba ntan’ubumenyi bwinshi ufite kuri Business

  1. Tangira ukora ibintu uzashobora, wumva bikurimo wakora ukabibasha kandi bikabyara inyungu, ureke gukora ibintu kuko bikuryohera kubikora cyangwa ubikora wiryohereza

Uyu mugabo Lopez wamenyekanye kubera website ye yigisha ba Rwiyemezamirimo ariyo https://www.tailopez.com yemeza ko icyo ukunda n’icyo wakuramo amafaranga ari ibintu bibiri bitandukanye.

Intambwe ya mbere ni ukwimenya, ukamenya icyo ushoboye, icyo ukora neza kurenza ibindi, mbese icyo wakora ukaba wagihemberwa.

 

Niba urugero ukunda Basketball, guhita wemeza ko ariyo uzakora nk’umwuga ni ukwibeshya kuko ushobora kuba uzabikora ukarinda usaza ntan’umwe uguhembye kuko ukina basketball.

Ushobora ahubwo kuba uri umuhanga mu guhinga imbuto cyangwa imboga, ukaba se uzi kwenga inzoga cyangwa ubona ufite impano yabyo, ibyo ubona ushoboye n’iyo waba utabikunze nibyo bishoboka ko byakubyarira amafaranga kurenza ibyo bigushimisha.  Gukorera amafaranga bitandukanye no kwishimisha

 

2. Reba ahantu hari ikibazo mu hagukikije

Business ishobora kukungukira amafaranga ku buryo bwihuse, ni Business ije ije gucyemura ikibazo iki cyangwa kiriya.

Ahagukikije hari ibibazo byinshi kandi ushobora gucyemura. Gucyemura ibibazo ubikora wowe ubwawe, inyungu n’ibihembo uhabwa n’abo wacyemuriye ibibazo ni ukukwinjiriza amafaranga ku buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ita ku kitagenda neza, ku ntegenke ziri mu zindi business zigukikije, uhereho wubake iyawe icyemura ibibazo





3. Hora mu Bushakashatsi umenye icyo umu client ashaka kurusha wowe ikigushimisha

Kumenya icyo ugura ashaka bituma ufunguka mu mutwe kandi business yawe igahora ari nshyashya.  Aha ni aho uzirikana ko icyo umu client ubu acyeneye n’icyo azaba acyeneye ejo bidasa, birahindagurika.

umu client wawe niba uyu munsi akunda kwambara amakanzu maremare , umunsi igihugu utuyemo abagore baho bose bazaba bambara amakanzu magufi, nuba ukigurisha amakanzu maremare ntuzabona umu client

Uyu Lopez atanga urugero rwa Kodak  na Apple aho Kodak yanze gutera imbere mu myumvire igakomeza gukora business zo gukora ibikoresho nkenerwa mu gukora ifoto ku buryo bushaje bwa analogic mu gihe aho isi yari igeze yari ikeneye ifoto iri digital.

Kutamenya kwa Kodak byatumye yisanga yavuye ku isoko ku buryo mu mwaka wa 2012 yakinze imiryango

4. Tangira Business yawe nonaha 

Gutangira Business ni nonaha. Business nyinshi burya ubona harubwo waba ukeka ko ba nyirazo batunganiwe n’uko zimeze ariko mu byukuri nabo baba babona ko hari ibiburamo.

Kumva ko uzakora business aruko ibintu byose bimeze neza ni ukwibeshya ndetse ni no kwitega umutego ukomeye aho ushobora kuba nta na rimwe uzigera ugira ibyangombwa nkenerwa byose muri business yawe, ahubwo ikingenzi cyane kikaba gutangira, business ukajya uyinoza uyirimo

5. Menya ibiciro bikwiriye 

Business yawe ni ibiciro ifite. Business nyinshi zangizwa no kugira ibiciro rimwe na rimwe biba biri hasi, ibindi rimwe na rimwe bikaba biri hejuru.

Kuba ugurisha uhenze cyane cyangwa se uhenzwe bishobora gutuma business yawe igwingira cyangwa se ikaba yasenyuka burundu.

Guhora iteka ukora ubushakashatsi, wiga neza icyo bigutwara kugirango business yawe ibe koko business, ukamenya inyungu ukwiriye  bigufasha kumenya ibiciro nyabyo wagakwiriye kugurishirizaho.

6. Menya uburyo bwa Kwamamaza business yawe  

Kumenyekanisha Business yawe bifite uruhare runini cyane mu gutuma hari icyo yakugezaho. Igihe cyose business yawe itazwi bihagije, byanze bikunze izakwinjiriza amafaranga macye ugereranije n’ayo wakwinjiza iramutse imenyekanye.

Kwamamaza business yawe, mbere na mbere banza uyigire business isobanutse kandi isukuye kuburyo ingufu utakaza uyimenyekanisha zitazaba imfabusa kuko numenyekanisha ibintu bidafite agaciro ntacyo bizakumarira.

Mu kwamamaza hitamo aho wamamariza ku buntu, nko kuri facebook yawe, gukora facebook page, twitter account n’izindi social media

Uko business yawe igenda ikura, geraho noneho wamamaza ku baguca amafaranga, ariko ubanze ube uzi neza ko haricyo bizakumarira.




7. Shaka umujyanama muri Business yawe

Muri ibi bihugu byacu bitaratera imbere, usanga bitoroshye kubona mentor cyangwa se umujyanama, cyangwa se umubyeyi muri business yawe.

Uyu akenshi aba ari umuntu ufite experience muri business byaba byiza akaba yarakozeho business isa n’iyawe. Uwo yifashisha ubunararibonye bwe akakuyobora , akakugira inama.

Igihe cyose haranira guhora wiga, soma kandi witabire ibitabo, amahugurwa, amasomo byerekeye kuri business. Jya mu imurikagurisha kandi uhore wemera ko hari icyo utazi ucyeneye kumenya.

Gukora business igihe nta gishoro kinini ufite no gukora business ufite igishoro byose biragoye ndetse bijya kugora kimwe.  Byombi icyo bisaba bisaba ubwenge no gufunguka mu mutwe.  Shyira ubwenge muri Business yawe, ugabanye amafaranga, kuko nushyiramo amafaranga nta bwenge buhagije washyizemo nayo azashya ashire uyareba.

 

Byanditswe na : UKURI Jean Claude




CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM BUSINESS GROUP
Previous : Job at Handicap International: External Consultant for Assessment on Sexual and Gender Based Violence against persons with disabilities in Rwanda (Deadline: 17 September 2017)
Next : Job at Rwanda Governance Board (RGB): Enumerators (Deadline: 12 October 2017)

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recommended
Recommended
Job at Handicap International: External Consultant for Assessment on Sexual…