Amahirwe yo kwiga muri UTAB yongeye yashyizwe hanze ku bashaka gutangira amasomo muri April 2023
Kaminuza ya UTAB ni imwe muri Kaminuza nziza ndetse zigezweho hano mu Rwanda dore ko itanga amasomo atandukanye arimo n’Uburezi.Kuri ubu abantu bashaka kwiga muri iyi Kaminuza bakinguriwe imiryango bashyirirwaho uburyo bwo kwiyandikisha nk’uko bisanzwe.
Mu itangazo rirerire basohoye, ubuyobozi bw’iri shuri , bwagaragaje ko gahunda yo gutangira kwiyandisha kubanyeshuri bashaka kwiga muri gahunda y’ibiruhuko cyangwa se ‘Holiday Program’ yatangiye bavuga ko aya mahirwe yo kwiyandikisha kubashaka kwiga muri iyi gahunda ya ‘Holiday Program’ azarangira tariki 2/4/2023 saa sita z’ijoro.
Bagize bati:” University Of Technology and Arts Of Byumba ( UTAB), iramenyesha abifuza kuyigamo muri gahunda y’ibiruhuko (Holiday Program) ko kwiyandikisha byatangiye bikazarangira ku itariki 2/4/2023 saa sita z’ijoro.Abarimu n’abandi bakora mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’andi babyifuza bose barararitswe.Amasomo azatangira ku itariki 3/4/2023
Kugira ngo usaba yemererwe kwiga agomba kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye,akaba yaratsinze nibura amasomo 2 y’ingenzi (Two Prencipal Passes in core subjects). Ibindi bisabwa murabisanga ku rubuga rwa UTAB www.utab.ac.rw”.
Hasi kuri iri tangazo bakomeje bagaraga neza amasomo aboneka muri UTAB nk’uko twabiberetse kurupapuro rw’ubutumire (Itangaz0) rwasohowe n’ubuyobozi bwa UTAB ndetse n’andi makuru ajyanye n’itangazo.
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.