Itangazo ry’akazi k’umwanya w’umugenzuzi wigenga(External Auditor) muri FUCORIRWA: (Deadline 5 February 2024)

Itangazo ry’akazi k’umwanya w’umugenzuzi wigenga(External Auditor) muri FUCORIRWA: (Deadline 5 February 2024)

Itangazo ry’akazi k’umwanya w’umugenzuzi wigenga(External Auditor) muri FUCORIRWA: (Deadline 5 February 2024)

ITANGAZO RY’AKAZI K’UMWANYA W’UMUGENZUZI WIGENGA (External Auditor)

Impuzamahuriro y’Amakoperative y’Abahinzi b’umuceri mu Rwanda (FUCORIRWA) irifuza gutanga akazi ku mwanya ’Umugenzuzi wigenga (External Auditor)  uzayikorera ubugenzuzi bw’umwaka umwe wa 2023 ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa  Mutarama kugeza mu kwezi k’Ukuboza 2023.

upiganira uyu mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  1. Kuba ari umunyarwanda

  2. Kuba ari indacyemwa mu mico no mu myifatire
  3. Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kigeze cyangwa kirenze amezi atandatu( 6)
  4. Kuba ari Umugenzuzi wabigize umwuga kandi ukorera muri kampani z’ubugenzuzi zemewe  mu Rwanda
  5. Abaye ari umugenzuzi ku giti cye udakorera muri campany agomba kuba afite seritifika ya CPA cyangwa ACCA.
  6. Kuba asanzwe akora ubugenzuzi kandi azi neza uko amakoperative yo mu Rwanda akora.
  7. Kuba atarigeze anengwa na Raporo z’izindi nzego mu bugenzuzi yakoze.

INSHINGANO Z’UYU MUGENZUZI

  1. Gukorera FUCORIRWA ubugenzuzi ku bikorwa yakoze guhera muri MUTARAMA kugeza mu kwezi kw’UKUBOZA 2023.
  2. Gutanga inama zigamije kunoza imicungire n’imiyoborere ya FUCORIRWA
  3. Gutegura no gushyikiriza FUCORIRWA Raporo y’ubugenzuzi no kuyimurikira inteko rusange yayo izaterana muri werurwe 2024.

ICYITONDERWA: 1. Abujuje ibisabwa barasabwa  kuba bamaze gutanga dossier zabo kuri email : [email protected] bitarenze kuwa 05/02/2024 isaa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) zikubiyemo Ibaruwa isaba akazi yandikiwe Perezida w’Inama ‘ubuyobozi ya FUCORIRWA , fotokopi ya Diplome, umwirondoro-CV, ibyemezo byerekana   ibigo byibura 2 yaba yarakoreye ubugenzuzi, indangamuntu-ID , Icyemezo cy’uko atafunzwe , icyemezo cy’uko ari umugenzuzi ukorera muri kampani y’ubugenzuzi yemewe mu Rwanda. seritifika ya CPA cyangwa ACCA kubikorera ku giti cyabo  batari muri kampani.

  1. Upiganira uyu mwanya arasabwa kugaragaza mu ibaruwa isaba akazi igihembo azahabwa na FUCORIRWA igihe yaba ayikoreye ubwo bugenzuzi.

Uzatsindira uyu mwanya azabimenyeshwa kuri email ye na Telephone ye bitarenze itariki 12/02/2024 .

Bikorewe I Kigali kuwa 23/01/2024

RWAMWAGA Jean Damascene

Perezida w’inama y’ubuyobozi ya FUCORIRWA

Attachment





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts