Itangazo ry’akazi kumwanya y’ubushoferi muri Special Drivers United Ltd: (Deadline 16 August 2024)
ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa sosiyete Special Drivers United Ltd, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bwifuza gutanga akazi ku myanya y’ubashoferi b’imodoka. Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurkira:
- Kuba ari umunyarwanda,
- Kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga category B, D,
- Uburambe mu gutwara imodoka zitwara abagenzi rusange (category D) butari munsi y’imyaka icumi bigaragazwa n’icyemezo cyangwa ibyemezo by’aho yakoze,
- Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu,
- Kuba yiteguye gukora ikizamini cyo kwinjira mu kazi (Interview na pratique),
- Kwemera guhita utangira akazi mu gihe waba utsindiye uyu mwanya.
Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na:
- Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba yandikiwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Special Drivers United Ltd,
- Fotokopi y’indandamuntu cyangwa ikiyisimbura,
- Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Driving Licence) ruriho category twavuze haruguru,
- Icyemezo gitangwa na muganga wemewe na Leta cyerekana ko afite amagara mazima,
- Icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko.
Ababyifuza bujuje ibisabwa, bagomba kuba bagejeje dossiers zabo zisaba akazi ku bureau bya SDU Ltd cyangwa bakabyohereza kuri email [email protected] bitarenze taliki …16/08/2024 saa kumi z’umugoroba.
Bikorewe i Kigali none taliki 09/08/2024
Hatibu RWAKAYIKARA
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SDU Ltd
Attachment
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.