140 JOB POSITIONS AT NATIONAL INSTITUTE OF STATISTICS OF RWANDA : ( Deadline : 23 April 2019 )
IMYANYA 106 Y’AKAZI MURI NATIONAL INSTITUTE OF STATISTICS OF RWANDA : Abakozi bashinzwe gukusanya amakuru (Enumerators) : ( Deadline : 23 April 2019 )
Job Description
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda Kirashaka gutanga akazi k’igihe gito kubazakora ubushakashatsi bwagatandatu kumibereho y’abaturage n’ubuzima (RDHS
– VI 2019/20) rizakorerwa mu turere twose tw’igihugu mu gihe cy’amezi atandatu guhera mu kwezi kwa Nyakanga (abazakora igerageza ry’ubwobushakashatsi) na Kanama 2019 kubazakora umurimo wogukusanya amakuru (Enumerators). Umukozi ushinzwe kuzana amakuru niwe zingiro ry’ubushakashatsi kuko ariwe uzana amakuru y’abo yabajije, bityo ubwiza bw’amakuru bugendana n’umukozi mwiza.
1. Agomba kumenya inzu ningo zatoranyijwe akuzuza intonde zibibazwa kurugo
2. Agomba kumenya abantu batoranyijwe kubazwa mu ngo kuko sibose babazwa
3. Agomba kubaza abagabo n’abagore bose batoranyijwe mungo zatoranyijwe
4. Agomba kugenzura neza niba intonde zujujwe neza mbere yo kuva mungo
5. Agomba gusubira mungo zatoranyijwe kubaza abo yasanze badahari baratoranyijwe
6. Agomba gukorana neza n’umuyobozi we kandi akamuha raporo yakazi
7. Agomba kwitwararika mukugira ibanga ry’akazi n’amakuru yose
8. Agomba gukurikiza amabwiriza yakazi agenga itegeko ry’umurimo
9. Agomba gukora neza nizindi nshingano izo arizo zose yahabwa n umuyobora
Job Profile
Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje (Enumerators)
• Kuba ari umunyarwanda;
• Kuba afite imyaka irihagati ya 21 na 45
• Kuba azi neza ururimi rw’ikinyarwanda; kumenya icyongereza n’igifaransa ni akarusho;
• Kuba afite nibura impamyabushobozi y’amashuriyisumbuye (A2) mu by’ubuvuzi (Nursing); cg, kuba yarakoze ubushakashatsi mungo ku mibereho y’abaturage n’ubuzima (RDHS)nandi bijya gusa;
• Kuba yiteguye gukora nibura amezi 7 uhereye muri Kanama2019 (Enumerators);
• Kuba yiteguye gukora amezi umunani (8) uhereye muri Nyakanga 2019 niba abaye umwe mu bazakora ibarura ry’igerageza (Pre
– test);
• Kuba afite ubuzima bwiza ndetse n’ingufu z’umubiri bibasha gutuma akora neza akazi asabwa kandi ashobora gukorera mu gihugu hose;
• Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
• Kuba ntakandi kazi afite.
• Kuba azi gukoresha neza smart phone.
.
IMYANYA 34 Y’AKAZI MURI NATIONAL INSTITUTE OF STATISTICS OF RWANDA : ABAKOZI BASHINZWE GUPIMA IBIZAMINI (LAB TECHNICIAN) : ( Deadline : 23 April 2019 )
Job Description
Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda Kirashaka gutanga akazi k’igihe gito kubazakora ubushakashatsi bwagatandatu kumibereho y’abaturage n’ubuzima (RDHS
– VI 2019/20) rizakorerwa mu turere twose tw’igihugu mu gihe cy’amezi atandatu guhera mu kwezi kwa Nyakanga (abazakora igerageza ry’ubwobushakashatsi) na Kanama 2019 kubazakora umurimo wo gufata no gusobanura ibizamini byo muri laboratwali (lab technicians).
INSHINGANO Z’UMUKOZI USHINZWE GUPIMA IBIZAMINI (LAB TECHNICIAN)
Umukozi ushinzwe gupima ibizamini nizingiro ry’ubushakashatsi kuko niwe ufata ibizamini bizavamo amakuru azahuzwa nayo bagenzi be bazanye.
1. Agomba gupima uburebure n’ibiro by’abana bari hagati y’umwaka kugeza kuri itanu(0
– 5) mungo
2. Agomba gupima uburebure n’ibiro by’abagore kuva kumyaka 15 kugeza kuri 49 mu ngo ukoresheje hemocue
3. Agomba gupima anemia kubana b’imyaka 0 kugeza kuri 5 n’abagore 15 kugeza kuri 49
4. Agomba gufata amaraso azapimwamo virusi itera sida kubagore bafite imyaka15 kugeza 49 nabagabo kuva kumyaka 15 kugeza 59
5.Agomba gupima malaria kubana bafite 0 kugeza kumyaka5 nabagore kuva kumyaka 15 kugeza 49 ukoresheje ibipimo byako kanya nibipimo bizakorwa nyuma
6. Kuzuza intonde zibibazwa zo mungo ndetse n’impapuro bigendanye
7.Agomba gutanga ubujyanama kubantu agiye gupima no kubaha ibisubizo byabo
8.Agomba kwitwararika mukugira ibanga ry’akazi kubipimo byse n’amakuru yose
9.Agomba gukurikiza amabwiriza yakazi agenga itegeko ry’umurimo
10. Agomba gukora neza nizindi nshingano izo arizo zose yahabwa n umuyobora.
Job Profile
Ibyo usaba akazi agomba kuba yujuje (Laboratory Technicians)
• Kuba ari umunyarwanda;
• Kuba afite hagati y’imyaka 21 na 40
• Kuba azi neza ururimi rw’ikinyarwanda; kumenya icyongereza n’igifaransa ni akarusho;
• Kuba afite nibura impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye (A2) mu gupima indwara (Laboratory sciences);
• Kuba afite uburambe mu gufata ibipimo by’Indwara nka Sida cg Malariya.
• Kuba yiteguye gukora nibura amezi 7 uhereye muri Kanama 2019;
• Kuba afite ubuzima bwiza ndetse n’ingufu z’umubiri bibasha gutuma akora neza akazi asabwa kandi ashobora gukorera mu gihugu hose;
• Kuba afite ceritifika mubujyanama bwa virusi itera sida
• Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;
• Kuba ntakandi kazi afite;
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.