Amahugurwa yo kwihangira imirimo azatangwa na Excel Business Solutions Ltd (EBS) ku babyifuza bose cyane cyane ku bifuza kumenya kwikorera (Kwiyandikisha bizarangira: 02 August 2019)
Ubuyobozi bwa EXCEL BUSINESS SOLUTIONS Ltd (EBS) buramenyesha ababyifuza ko bugiye gukoresha amahugurwa agenewe abafashamyumvire muri porogaramo yabo nshya igamije gufasha abantu kwihangira umurimo ndetse n’imicungire y’imishinga iciriritse. Abafashamyumvire bazafasha EBS mu gushyira mu bikorwa akazi gatandukanye ko guhugura abakiriya bayo muri iyo porogaramo. Amahugurwa azamara iminsi 5 kuva kuwambere italiki 05/08/ kugeza italiki 09/08/2019
Inyungu zayamahugurwa
Kubona certificate yuko ubaye umufashamyumvire wemewe
Guhura n’inzobere mu mwuga w’ubufashamyumvire
Kogera ubumenyi mu bijyanye no kwihangira umurimo
Imfashanyigisho zikoranye ubuhanga
Kugira amahirwe yo kujya uhamagarwa mu biraka bitangwa n’iyi company hirya no hino mu gihugu.
Abantu bafite ubumenyi mu bijyanye no gukora liquid soap, bar soap, amarangi, candles (Buje) bafite amahirwe yo guhita babona akazi gahoraho
Kuba wabasha gufasha ibindi bigo kubihugurira abagenerwa bikorwa babo
Kwigishwa uburyo bakora imfashanyigisho zishyingiye ku bumenyingiro
Ibisabwa:
Kuba uzi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda,
Kuba witeguye ko nyuma y’amahugurwa, company iramutse igucyeneye ngo ujye guhugura abandi waboneka ,
Kuba ufite amafaranga 30,000frw nka Training fees, uzishyura mbere yo gutangira amahugurwa.
Kuba ufite ubushobozi bwo gufata icyemezo no kuba wayobora itsinda igihe bibaye ngombwa.
Kwiyandikisha
Wadusanga kuri office yacyu I kimironko ahahoze hitwa CENTRE CESAR, ku muhanda wa KG 41 mu mudugudu w’AVEGA. Cg, koresha urubuga rwacyu rwa murandasi : www.ebs.org.rw ukande ahanditse APPLY ukurikize amabwiriza. Cg uduhamagare /wohereze ubutumwa bugufi kuri 0788346897/0786414360. Amahugurwa azakorerwa ku biro byacyu bivuzwe haruguru.
Kuko imyanya y’abo twakwakira muri aya mahugurwa ari micye, ukimara kumva wifuza kuzayitabira wakwiyandisha udatinze kuko tuzakira abantu batarenze 60 gusa.
Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 02 August 2019, gusa kwiyandikisha bishobora guhagarara mbere umubare w’abo dushobora guhugurira rimwe wuzuye.
Kubindi bisobanuro mwaduhamagara cg mukatwandikira kuri wattsap cg mukohereza ubutumwa bugufi
Bikorewe I Kigali, kuwa 09th / 07 / 2019
KIZITO Asuman
Umuyobozi wa EXCEL BUSINESS SOLUTIONS Ltd
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.