Ikigo cya Canon na KFTV bari gutanga amahugurwa mu gufotora no gutungaya amashusho

Ikigo cya Canon na KFTV bari gutanga amahugurwa mu gufotora no gutungaya amashusho

Ikigo cya Canon na KFTV bari gutanga amahugurwa mu gufotora no gutungaya amashusho

 

Canon Central and North Africa ku bufatanye n’ishuri rya KFTV rimaze kubaka izina mu kwigisha urubyiruko iby’ubumenyingiro, barimo gutanga amahugurwa ku banyeshuri n’abarimu bigisha gufotora no gufata amashusho.

Aya mahugurwa arimo gukorwa mu rwego rwo guteza imbere umwuga wo gufotora,gukora video no gukora ibijyanye na sinema byose hagamijwe kandi no gutanga imyidagaduro kuri rubanda nyamwinshi nkuko abateguye aya mahugurwa babigarutseho.

Ni amahugurwa yatangiye taliki 19 Kanama 2019,atangirira mu mujyi wa Kigali,akazamara icyumweru cyose. Guhanga udushya,gushakisha impano no gushaka kuhatana ku isoko ry’umurimo,ni zimwe mu zindi ngingo aya mahugurwa arimo kwibandaho aho buri wese wayitabiriye yitezweho kunguka ubumenyi bwiyongera kubwo KFTV ibaha.

Abasaga 50 baturutse muri Kigali,nibo barimo guhugurwa n’inzobere z’abatekinisiye ba Canon Central and North Africa (CCNA),aho byitezwe ko abazayasoza bazaba bafatwaho ingero ku bandi basanze ku isoko ry’umurimo. Umunya Uganda Sumy Sadurni akaba ari n’impuguke y’igenga mu gufotora , niwe urimo gusangiza ubumenyi abitabiriye amahugurwa hifashishijwe cyane cyane camera izwi nka DSLR anabaha ubuhamya bw’ibyo gufotora byamugejejeho, mu gihe umunya Kenyan filmmaker Ben Mwangi ariwe uhugura abakurikirana iby’amashusho(Video).

Ibi bikazaba biri gukorwa umuholandi Frans van Aken nawe ahugura abarimu . KFTV isanzwe igirana ubufatanye na Canon bw’igihe kirambye aho mu 2014 aribwo yatangije ibikorwa byayo mu rwego rwo gutanga umurage w’ubumenyi mu rubyiruko rwo muri Afurika,kubongerera ubushobozi mu ikoranabuhanga ndetse no kubashishikariza guhanga udushya. Kugeza ubu muri gahunda yiswe Miraisha Sustainability Program,Canon imaze guhugura urubyiruko rw’abanyeshuri basaga 4500 ku byerekeye amafoto, gukora sinema n’andi mahugurwa arenga 300 agendeye ku mikoranire.

Aya mahugurwa azarangira hahembwa abitwaye neza ariko abahuguwe bose bakazahabwa impamyabumenyi(Certificates). Katie Simmonds,uyoboye gahunda ya Miraisha Programme , Canon Central and North Africa asobanura iby’iyi gahunda yagize ati”Gufatanya na KFTV bigamije guhuriza hamwe iterambere riva mu kwigisha ibyerekeye gufotora bya kinyamwuga,gukora no gutunganya amashusho, gushaka ihuzanzira ry’imikoranire n’izindi nzego tunimakaza ikoranabuhanga ryo ku rwego mpuzamahanga ariko by’umwihariko twibanda ku rubyiruko.

Theodore Ishimwe, umuyobozi wa KFTV, avuga ko kuba iri shuri rigira imikoranire na Canon ari iby’ingenzi kuko abanyarwanda bahungukira bakamenyekana ku ruhando mpuzamahanga ari naho urubyiruko rugomba kubonera uburyo bwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo mu guhatana mu ruhando rwo kwihangira imirimo no guhanga udushya mu Rwanda.

Ubundi CanonIncorporation n’ikigo cyo mu buyapani cyashinzwe n’umuyapani witwa Takeshi Mitarai Goro Yoshida Saburo Uchida Takeo Maeda mu mwaka 1934 mu gace bita Ota kari mu mugi wa Tokyo gikora ibijyanye n’ikoranabuhanga nka mudasobwa, ibikoresho byo gufotora nka Camcorder, Camera, Photocopieuse, ni bindi byinshi bikenerwa mu buzima bwa muntu

Tunabibutse ko muri iyi minsi ku nshuro ya gatanu KFTV yongeye gutanga scholarship yo kwiga mashami akurikira, *Photography and graphic design (week end) *Music audio production ( day) *Acting for film and Television ( week end) *Cartooning and visual effects ( day) *Filmmaking and Television production (day, evening na week end).

abifuza kwiyandikisha bakanda aho hasi bakibonera amahirwe yo kwiga ubumenyangiro

KANDA KURI IYI LINK USABE SCHOLARSHIP

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts