Itangazo ryo Kugurisha Imodoka mu Cyamunara: Deadline: 03 August 2020

Itangazo ryo Kugurisha Imodoka mu Cyamunara: Deadline: 03 August 2020

Itangazo ryo Kugurisha Imodoka mu Cyamunara: Deadline: 03 August 2020

 

Jhpiego Rwanda iramenyesha abantu bose ko hateganyijwe cyamunara y’imodoka ishaje yo mubwoko bwa SUZUKI/G.VITARA yakozwe m’umwaka wa 2002, No.Moteur: J20A196719, Chassis: JSAFTL52V00161198, yarisanzwe ifite plaque ya IT.

Gusura  icyo kinyabiziga  biteganyijwe  guhera  italiki  ya  24/07/2020 kugeza  italiki  31/07/2020 kuva saa ine za mugitondo (10h:00 A.M) kugeza saa Cyenda z’amanywa (15:00 PM) aho kiri muri parikingi ya Jhpiego ku Kacyiru/Kigali, munsi gato y’icyicaro gikuru cya Police, KN 8 AV, Tel: 0788381188.

Abifuza gupiganira kugura icyo kinyabiziga, basabwa gutanga ibiciro byabo mu mabahasha afunze yanditseho “ Cyamunara y’imodoka” yandikiwe Umuyobozi Ushinzwe Imali n’Ubutegetsi kandi bakagaragaza imyirondoro yabo yose (Amazina yombi, No. telefone, kopi y’indangamuntu, E-mail, aho abarizwa (Akarere, Umurenge, Akagari, Umudugudu).

Italiki ntarengwa yo gutanga ibiciro mumabahashya ni kuri 03/08/2020 i saa munani 14h:00 PM, hanyuma gufungura amabahasha muruhame bikazakorwa uwo munsi taliki 03/08/2020 I saa munani n’igice 14h:30 PM.

Nyuma y’isesengura, ikinyabiziga kizegukanwa n’uzaba yatanze igiciro cyiza kuruta abandi. Uzatsindira icyamunara asabwa kuzishyura amafaranga yose bitarenze iminsi itatu (3) uhereye umunsi yamenyeshejweho.

Mu gihe uwatsinze icyamunara atishyuye mu minsi iteganijwe, azahita yamburwa uburenganzira bwo kugura, bityo amahirwe yo kwegukana ikinyabiziga ahabwe umukurikiye mu biciro mugihe icyo giciro cye kizaba kidahendesha.

Icyitonderwa:

  • Uzatsindira icyamunara azishyura imisoro ya gasutamo (dédouanement) muri RRA kugirango ahabwe plaque
  • Uzatsindira icyamunara azasabwa guhita atwara imodoka akimara kwishyura.

Bikorewe i Kigali, ku wa 23/07/2020

Laurence Mukanyindo

Umuyobozi Ushinzwe Imali n’Ubutegetsi

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts