Isoko ryo Kugemura Ibigega bya Plastic: Deadline: 14 August 2020
ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO
Ku nkunga ya TROCAIRE, Rwanda Development Organisation (RDO) iramenyesha abantu bose kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga Isoko mu Karere ka Nyagatare mu Mirenge ya Rwimiyaga na Rukomo rigizwe nibi bikurikira :
- Kugemura ibigega bya plastic byo gufata amazi yo ku bisenge by’inzu 24 byo mu bwoko bwa Polystyrène bifite ibara ry’umweru imbere kimwe kijyamo na Mètres cube 5 cyangwa
(5,000 Litres)
- Kubakira aho bizaterekwa (Fondation)
Ushaka gupiganira iri soko agomba kuba ari Rwiyemezamirimo ubizobereyemo (Company) cyangwa umuntu ku giti cye agomba kuba nta mwenda afitiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe kwinjiza Imisoro n’Amahoro (RRA) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ry’iri soko kiraboneka kuri Rwanda Development Organisation ku babyifuza bose guhera ku italiki ya 29/07/2020.
Dosiye z’isoko zizakirwa kugeza kuwa 14/08/2020 i saa yine za mu gitondo(10h00) ku Biro bya Rwanda Development Organisation (RDO) biherereye ku muhanda wa BRALIRWA urenze gato ku Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda (KK500, House No 22).
Gufungura amabaruwa bizaba kuwa 14/08/2020 i saa tatu (11h00’) ku biro bya RDO.
Uwatsindiye isoko azabimenyeshwa hanyuma hakorerwe amasezerano yo gushyira mu bikorwa iryo soko.
Bikorewe i Kigali, kuwa 29/07/2020
RWIBASIRA Eugene
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa
Rwanda Development Organisation
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.