Isoko ryo “Kugemura ibikoresho by’ubwubatsi no gusana Pepiniyeri y’icyitegererezo ya Kigombe”: Deadline: 30 September 2020

Isoko ryo “Kugemura ibikoresho by’ubwubatsi no gusana Pepiniyeri y’icyitegererezo ya Kigombe”: Deadline: 30 September 2020

Isoko ryo “Kugemura ibikoresho by’ubwubatsi no gusana Pepiniyeri y’icyitegererezo ya Kigombe”: Deadline: 30 September 2020

 

VIRUNGA WILDLIFE CLUBS

P.O.Box 169 RUHENGERI/RWANDA

Tel:+250(0)788649253/788303022/788529198

E-mail:[email protected]

Website: www.virungawildlifeclubs.org

ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO No: 01/EEC/VWC/2020

VIRUNGA WILDLIFE CLUBS (VWC mu magambo ahinnye) ni Umuryango Nyarwanda ugamije kubungabunga ibidukikije mu cyanya cya Pariki y’igihugu y’ibirunga hitabwa by’umwihariko ku gukangura urubyiruko n’abarezi kugira uruhare mu bukangurambaga, ubushakashatsi, iterambere rirambye, n’ibindi.

Ku nkunga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza (RGB) n’ Umuryango w’Abibumbye –Ishami ryita Ku Iterambere (UNDP), Umuryango Virunga Wildlife Clubs urimo gushyira mu bikorwa umushinga wo gukangurira urubyiruko n’abarezi kugira uruhare mu kubungabunga no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (Enabling meaningful participation of school-youth in management and expansion of the Volcanoes National Park through environmental education and outreach)

Ku bw’iyo mpamvu, Umuryango VIRUNGA WILDLIFE CLUBS uramenyesha abantu bose ko ushaka gutanga isoko ryo “Kugemura ibikoresho by’ubwubatsi no gusana Pepiniyeri y’icyitegererezo ya Kigombe”.

1. Abemerewe kwitabira ipiganwa ni ba Rwiyemezamirimo babishoboye kandi bujuje ibi bikurikira:

a) Kuba yanditse mu gitabo cy’ umucuruzi (related registration certificate from RDB) mu mirimo ijyanye n’iri soko;
b) Icyemezo cyerekana ko nta mwenda abereyemo Leta/RWANDA REVENUE  AUTHORITY (Tax clearence certificate) kandi igifite agaciro;
c) Icyemezo kigaragaza ko nta mwenda abereyemo RSSB (Valid RSSB clearance  Certificate);
d) Icyemezo (borodero ya Banki) cyerekana ko yaguze igitabo cy’amabwiriza agenga  ipiganwa (10.000Frw);
e) Ibyemezo bitatu (3) bijyanye kandi by’umwimerere cyangwa biriho umukono wa noteri byerekana ko rwiyemezamirimo yaba yarigeze gukora imirimo isa n’iyo apiganira muri iri soko, kandi akaba yarayirangije neza (Originale ou copie notariee de l‘attestation de bonnes fins de travaux similaires).

  1. Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira no kwirinda COVID-19, ibitabo by’ipiganwa bisabwa kuri E-mail cyangwa Watsapp ya VIRUNGA WILDLIFE CLUBS Téléphone: 0788649253, E-mail: [email protected] guhera tariki ya 18/09/2020 mu ma saha y’akazi, herekanywe urupapuro rwishyuriweho amafaranga adasubizwa ibihumbi icumi (10.000Frws) kuri konti N° 6002460104570801/RWF ya VIRUNGA WILDLIFE CLUBS iri muri ‘‘ACCESS BANK`
  2. Gusura ahazakorerwa imirimo biteganyijwe kuwa 23/09/2020 ariko bizakorwa ku bushake bwa Rwiyemezamirimo. Ku babyifuza, guhaguruka ni saa yine (10h00) ku biro by’umurenge wa Muhoza baherekejwe n’umukozi wa VIRUNGA WILDLIFE CLUBS. Ntabwo VWC izishingira amafaranga y’urugendo rwo kujya gusura ahazakorerwa imirimo.
  3. Ibitabo by’ipiganwa kimwe n’ibindi byangombwa bisabwa abapiganye nabyo bizoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri E-mail: [email protected] ya Virunga Wildlife Clubs bitarenze kuwa 30/09/2020 saa yine (10h00) zuzuye.

Impamvu ya E-mail ikazaba yanditse “GUPIGANIRA ISOKO 01/EEC/VWC/2020.

Bikorewe i Musanze kuwa 15/09/2020

BIZIMUNGU Cyprien

Umuyobozi wa VWC

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts