AKAZI MURI EGLISE METHODISTE LIBRE AU RWANDA : UMWANYA W ‘USHINZWE UBUZIMA BW’ABANA : ( Deadline : 13 June 2019 )
Umuyobozi wa paruwase ya EMLR Ntumba ( NYAMASHEKE ) aramenyesha abantu bose bize igiforomo ( General Nursing )ko paruwase ya Ntumba ifite umwanya w’ushinzwe ubuzima bwabana bafashwa n’umushinga RW0190 EMRL SHARA uterwa inkunga na compassion international , abifuza gupiganira uwo mwanya barasaba kugeza ku buyobozi ba paruwase Ntumba dosiye isaba akazi ikubiyemo ibi bikurikira :
- Photocopie y’indangamuntu igaragaza ko ari umunyarwanda
- impamyabumenyi y’amashuri ku rwego rwa kaminuza
- icyemezo cy’urugaga rw’abaforomokazi , abaforomo n’ababyaza
- icyemezo kigaragaza ko atigeze akatirwa igifungo kirengeje amezi atandatu
- ibyemezo byanditse by’abantu batatu bamuzi kandi bamutangira ubuhamya
- icyemezo kigaragaza ko ari umukirisito
uwifuza gupiganirwa uwo mwanya agomba kandi kuba :
- afite imyaka iri hagati ya 21-40 y’amavuko
- azi neza kuvuga , gusoma no kwandika icyongereza ndetse n’igifaransa
- azi gukoresha neza ibyuma bya mudasobwa
- adafite indi contract y’akazi
- yemera gutura mu murenge wa kagano mu karere ka NYAMASHEKE aho umushinga ukorera
- afite ibihamya byuko akunda abana
dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku muyobozi wa paruase Ntumba bitarenze tariki 13 /06/2019 i saa kumi nimwe z’umugoroba kandi usaba akazi akwiye kuba yiteguye gukora ikizamini cy’ipiganwa nyuma y’iminsi micye dosiye zimaze kwakirwa no kujonjorwa .
bikorewe i Ntumba kuya 04/06/2019
umuyobozi uhagarariye paruwasi ya Ntumba
NTIBWIRIZWA OSCAR
Kubindi bisobanuro wahamagara : project director of RW 0190 EMLR SHARA
UWIZEYE GERMAIN : TEL : 0784170526
CLICK HERE FOR MORE INFORMATION
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.