Amahugurwa Ateganyirijwe Abakobwa n’abagore mu Byerekeye Gutangiza no Gucunga neza Umushinga Ubyara Inyungu no Gukoresha Ikoranabuhanga: (Deadline 24 February 2021)

Amahugurwa Ateganyirijwe Abakobwa n’abagore mu Byerekeye Gutangiza no Gucunga neza Umushinga Ubyara Inyungu no Gukoresha Ikoranabuhanga: (Deadline 24 February 2021)

Amahugurwa Ateganyirijwe Abakobwa n’abagore mu Byerekeye Gutangiza no Gucunga neza Umushinga Ubyara Inyungu no Gukoresha Ikoranabuhanga: (Deadline 24 February 2021)

FAWE Rwanda, ku nkunga ya UN Women Rwanda, yatangiye Rwanda Career Women’s Centre, ifite intego yo kungura  ubumenyi n’ubushobozi  abagore n’abakobwa binyuze mu kubahugura kugirango  babashe gukora imishinga ibyara inyungu cyangwa bashobore guhatana ku isoko ry’umurimo. Iki kigo kizatanga amahugurwa ku byerekeye imiyoborere no kwigirira icyizere (leadership skills),  kuba rwiyemezamirimo w’umwuga, (entrepreneurship and business develpment), ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gucunga umushinga (digital skills) .

Ni muri urwo rwego,  ku nkunga yahawe na  “La Francophonie” , FAWE Rwanda ishaka guhugura abakobwa n’abagore bafite  hagati y’imyaka 21 na 35 y’amavuko bujuje ibi bikurikira:

  • Kuba uri Umunyarwandakazi kandi ufite imyaka y’amavuko iri hagati ya 21 na 35
  • Kuba utuye mu Mujyi wa Kigali
  • Kuba wararangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye (S6) mu ishami ry’imyuga (TVET) cyangwa wararangije muri VTC kandi warahawe impamyabushobozi (certificate)
  • Gutanga Fotokopi ya certificate ya TVET cyangwa VTC
  • Gutanga Fotokopi y’indangamuntu
  • Kuba ubu ufite umushinga ugendanye n’ibyo wize ukwinjiriza inyungu
  • Gutanga Urwandiko rusobanura impamvu usaba aya mahugurwa rwandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FAWE Rwanda, mu nyubako ya REB iri i Remera bitarenze itariki 20 Gashyantare 2021.
  • Kuzuza inyandiko iri ku mugereka w’iyi baruwa.
  • Kuba wiyemeje kuzakurikirana amahugurwa ukayarangiza

Aya mahugurwa azamara ukwezi kumwe.

.Inyungu z’ aya mahugurwa:

  • Kugira ubumenyi mu kunoza umushinga hagamijwe kugira imikorere iboneye n’inyungu
  • Kugira ubumenyi mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kubungabunga imari yawe, no kumenyekanisha no kwamamaza ibikorwa;
  • Gukoresha ikoranabuhanga ukoresheje murandasi no kubikoresha mw’imenyekanisha ry’imisoro, nibindi;
  • Guhuzwa n’ibigo by’mari bifasha imishinga
  • Guhuzwa n’abagore barwiyemezamirimo babigize umwuga kugirango babasangize ku bunararibonye bwabo

Ku mugereka w’iyi nyandiko shyiraho ibi bikurikira byavuzwe haruguru:

  • Fotokopi y’indangamuntu
  • Fotokopi ya certificate ya TVET cyangwa VTC
  • Urwandiko rusobanura impamvu usaba aya mahugurwa rwandikiwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FAWE Rwanda.

Inyandiko isaba yandikirwa Umuhuzabikorwa FAWE Rwanda i Remera mu nyubako za REB, ikoherezwa kuri izi email zikurikira: tmutabazi@fawerwa.org ugaha copi jkobusingye@fawerwa.org na robertmurenzi425@gmail.com   bitarenze ku itariki ya 24 Gashyantare 2021. Ku bindi bisobanuro wabaza kuri  tel 0788423170.

Icyitonderwa:  Abatoranyijwe bazamenyeshwa amatariki naho amahugurwa azabera nyuma y’ijonjora.  FAWE Rwanda izabishyurira byose bigendanye n’amahugurwa uretse icumbi.

Antonia Mutoro

Umuhuzabikorwa

FAWE Rwanda





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply