Imyanya 4 y’akazi muri KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO (Deadline : 23 April 2021)

Imyanya 4 y’akazi muri KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO (Deadline : 23 April  2021)

Imyanya 4 y’akazi muri KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO (Deadline : 23 April 2021)

Ubuyobozi bwa KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO ikorera mu Akarere ka Gatsibo, Umurenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha, Umudugudu wa Kiyovu buramenyesha ababishaka bose kandi babifitiye Ububasha ko bashaka gutanga akazi kumyanya ine (4) ariyo  uw’umucungamutungo wa koperative,umucungamari wa koperative,umubitsi (cashier)  n’Umushoferi w’imodoka.

  1. UMUKANDIDA K’UMWANYA W’UMUCUNGAMUTUNGO  AGOMBA KUBA YUJUJE IBI BIKURIKIRA:
  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite i impamyabumenyi ya kaminuza (A0) muri amwe mashami akurikira: ishami ry’ubukungu(Economics), Ubukungu bushingiye kubuhinzi (Agricultural Economics), Iterambere ry’icyaro( Rural Development), icungamutungo(Management) , ishoramari ry’ubuhinzi(Agri-business& Agri-Economics).
  • Kuba afite uburambe mukazi nibura bw’imyaka ibiri (2) mugukorana n’amakoperative mubijyanye n’icungamutungo ry’amakoperative, gusarurira hamwe no gushaka amasoko y’umusaruro, gufataneza no kongera umusaruro,
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Kuba afite uburambe m’ubukangurambaga (farmers mobilization),
  • kuba azi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda  n’icyongereza,  kuba azi n’igifaransa byaba ari akarusho.
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa muri programe za word, excel na power point.
  • Kuba yakora mubihe bisanzwe n’ibidasanzwe.

2.  IBISABWA K’UMWANYA W’UMUCUNGAMARI (ACCOUNTANT) NIBI BIKURIKIRA

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabumenyi ya kaminuza (A0) muri amwe mashami akurikira: ishami ry’ubukungu(Economics), icungamutungo(Management) ,Ibaruramari (Accountancy),finance
  • Kuba afite uburambe mukazi nibura bw’imyaka ibiri (2) mugukorana n’amakoperative mubijyanye n’ibaruramari ry’amakoperative
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Kuba ari inyangamugayo,
  • kuba azi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda  n’icyongereza,  kuba azi n’igifaransa byaba ari akarusho.
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa muri programe za word, excel , power point. n’izindi.
  • Kuba yakora mubihe bisanzwe n’ibidasanzwe

3. IBISABWA KUMWANYA W’UMUBITSI (CASHIER)

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) mu Ibaruramari (Accountancy)
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Kuba ari inyangamugayo,
  • kuba azi kuvuga no kwandika neza Ikinyarwanda  n’icyongereza,  kuba azi n’igifaransa byaba ari akarusho.
  • Kuba azi gukoresha mudasobwa muri programe za word, excel, power point n’izindi.
  • Kuba yakora mubihe bisanzwe n’ibidasanzwe

 

4. IBISABWA K’UMWANYA W’UMUSHOFERI

  • Kuba ari umunyarwanda
  • Kuba afite gategori ya B
  • Kuba afite ubumenyi mubya mekanike y’imodoka
  • Kuba atuye cyangwa yemera gutura hafi yaho akorera,
  • Icyemezo cy’imico n’imyifatire gitangwa n’urwego rw’Umurenge waho atuye.

 

Uwujuje ibisabwa  asabwe kugeza ibaruwa isaba akazi iherekejwe  n’umwirondoro we(CV), fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa noteri,  fotokopi y’indangamuntu n’icyemezo cy’umukoresha wanyuma  mu bunyamanga  bwa koperative aho iherereye mu kagali ka Kigasha umudugudu wa Kiyovu,  guhera kuwa Mbere taliki 19/04/2021 mu masaha y’akazi. Italiki ntarengwa yo kwakira amadosiye ni kuwa gatanu italiki 23/04/2021 saa kumi z’umugoroba.

Abazaba bemerewe gukora ikizamini cyo kwandika bazamenyeshwa italiki yogukora ikizamini cyanditse naho kizakorerwa, bazabimenyeshwa hifashishijwe itumanaho rya telephone.

 

Kubindi bisobanuro mwahamagara telephone zikurikira:

Tel : 0788479023/0782064028

 

Bikorewe  I Ngarama kuwa 08/04/2021

 

Umuyobozi wa KOPERATIVE UBUMWE GATSIBO

 

MUNYANZIZA Hamuduni

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply