Isoko ryo kwakira inama, gucumbikira no kugaburira abakozi bayo n’abandi bantu bitabira inama n’amahugurwa bikorwa na Inades-Formation Rwanda (Deadline : 31/1/2023)

Isoko ryo kwakira inama, gucumbikira no kugaburira abakozi bayo n’abandi bantu bitabira inama n’amahugurwa bikorwa na Inades-Formation Rwanda (Deadline : 31/1/2023)

Isoko ryo kwakira inama, gucumbikira no kugaburira abakozi bayo n’abandi bantu bitabira inama n’amahugurwa bikorwa na Inades-Formation Rwanda (Deadline : 31/1/2023)

 

ITANGAZO:

Inades-Formation Rwanda ifite icyicaro i KIGALI mu Murenge wa REMERA, iramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza, babifitiye ubushobozi kandi bujuje ibyangombwa bisabwa ko ishaka gutanga isoko ryo kwakira inama, gucumbikira no kugaburira abakozi bayo n’abandi bantu bitabira inama n’amahugurwa bikorwa na Inades-Formation Rwanda. Aha hakurikira: mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’I Burasirazuba ni mu turere twa Bugesera, Rwamagana, Ngoma na Kirehe. Mu Ntara y’Amagepfo no mu turere twa Huye, Nyamagabe na Nyaruguru.

Icyitonderwa:

  • Ibyo kurya bigomba kuba biteguwe neza, bigaragaza ubuziranenge;
  • Amacumbi, Inzu y’inama n’amahugurwa bigoma kuba byujuje ibyangobwa nkenerwa kugira ngo inama n’amahugurwa bikorwe kandi neza.

Ibisabwa:

Uwemerewe kujya mu ipiganwa ni uwerekanye ko asanzwe akora akazi ko kwakira inama, gucumbikira abantu no guteka; kandi agaragaza aho asanzwe abikorera. Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba afite registre de commerce na TIN kandi agaragaza ko ari muri TVA; Uwemerewe kujya mu ipiganwa agomba kuba yagaragaje igiciro gihwanye n’icyo apiganira ku munsi;upiganwa yemerewe gupiganira ibyo afitiye ubushobozi byose mu byavuzwe haruguru cyagwa kimwe muri byo.

Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kuza ku bunyamabaganga bwa Inades-Formation Rwanda gufata inyandiko zikubiyemo ibipiganirwa, bitwaje n’urupapuro nyemeza bwishyu bw’amafaranga ibihumbi makumyabiri y’u Rwanda (20,000 Rwf) adasubizwa  yishyuwe kuri konti No: ° 00257-00696678-38 iri muri Banki ya Kigali  mw’izina rya  Inades Prestation.

Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kugeza kuri Inades-Formation Rwanda amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa, biherekejwe n’urupapuro rugaragaza igiciro cyatanzwe, bitarenze tariki ya 31/01/2023 saa munani n’igice z’amanywa (14:30).

Amabahasha  afunze neza azafungurwa ku mugaragaro taliki 31/01/2023 saa cyenda (15:00) n’abashizwe amasoko, abapiganira isoko cyangwa se ababahagarariye  mu cyumba cy’inama cya Inades-Formation Rwanda i Kigali.

 

Dr KARANGWA Innocent

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa

Inades–Formation Rwanda

 

 

CLICK HERE TO READ SIGNED ADVERT





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts