Itangazo Rireba Umuntu Ushobora Guhugura Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Kayonza : (Deadline: 21June 2021 )

Itangazo Rireba Umuntu Ushobora Guhugura Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Kayonza : (Deadline: 21June 2021 )

Itangazo Rireba Umuntu Ushobora Guhugura Urubyiruko rw’abadozi mu Karere ka Kayonza : (Deadline: 21June 2021 )

ITANGAZO RIREBA UMUNTU USHOBORA GUHUGURA URUBYIRUKO RW’ABADOZI RUFASHWA N’UMUSHINGA WA BIWE UKORERA MURI SOS CHILDREN’S VILLAGES RWANDA

 Ubuyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda, ikorera ku cyicaro gikuru i Kigali-Kacyiru, ifite aderesi: Agasanduku k’iposita no: 1168 Kigali-Rwanda, e-mail: sosbnc@sos-rwanda.org;

Burashaka umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi, ushobora gutanga amahugurwa y’ubudozi bugezweho burimo modeli nshya no gukoresha imashini isirifira k’urubyiruko 20 rufashwa n’umushinga w’imyuga wa BiWe rwarangije amahugurwa y’ubudozi y’igihe gito. Ibi bizakorwa mu gihe cy’amezi abiri, bikorerwe mu Karere ka Kayonza;

1.    IBYO UZAHUGURA AZAKORA

SOS Children’s Villages Rwanda ikeneye ko Umuntu w’inzobere mu bijyanye n’ubudozi azafasha urubyiruko muri ibi bikurikira:

  • Guhugura urubyiruko 20 rwize kudoda, akabigisha imashini isirifira na modeli zigezweho rwo mu Gakiriro ka Kayonza;
  • Gukurikirana no kugenzura ubwitabire bw’urubyiruko ahugura mu gihe cyagenwe cy’amahugurwa;
  • Gukoresha isuzumabumenyi abahugurwa, rijyanye no gushushanya, gukata, kudoda no gusirifira modeli yabigishije, agaha abanyeshuli amanota;
  • Gutanga raporo ikubiyemo ibyigishijwe, lisiti zigaragaza ubwitabire bw’abahuguwe n’imitsindire yabo ku buyobozi bwa SOS Children’s Villages Rwanda mu buryo bw’inyandiko;
  • Kugaragaza modeli zitandukanye zadozwe na buri munyeshuli wahuguwe n’imyenda basirifiye.

2.    IBYO UHUGURA AGOMBA KUBA YUJUJE

  • Kugaragaza impamyabumenyi y’uko yize umwuga w’ubudozi;
  • Kugaragaza icyangombwa cy’uko hari ahandi yakoze akazi ko kwigisha kudoda cyangwa guhugura abadozi;
  • Kuzuza urupapuro rukurikira:

Amazina y’uhugura

Aho akorera (Akarere/Umurenge)

Modeli zigezweho zizahugurwaho

Igiciro kirimo imisoro cyo guhugura mu gihe cy’amezi 2

Umubare w’iminsi y’amahugurwa

IcyitonderwaAho amahugurwa azabera, ibikoresho by’amahugurwa n’ibyo kurya by’abagenerwabikorwa, SOS Children’s Villages Rwanda izabitegura.

Abujuje ibisabwa, barasabwa kohereza ibyangombwa byabo byose (bivugwa mu ngingo ya 2 y’iri tangazo) kuri aderesi e-mail ikurikira:  sos.recruitment@sos-rwanda.org, bitarenze taliki ya 21 Kamena 2021, saa sita z’amanywa (12:00 pm).

 

Bikorewe i Kigali, taliki ya 10 Kamena 2021.

 

Jean Bosco KWIZERA

Umuyobozi Mukuru

SOS Children’s Villages Rwanda

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply