ITORERO ANGLICAN MU RWANDA
DIOCESE YA KIGALI
PARUWASI YA RUNYINYA
UMUSHINGA RW0814 RUNYINYA
E-mail:[email protected]
Tel: 0788419788
ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO
Itorero Anglican ry’ u Rwanda, Paruwasi ya Runyinya riherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gahengeri, rifite umushinga uterwa inkunga na Compassion International Rwanda RW0814, ririfuza gutanga amasoko akurikira: Isoko ryo kwambika abana inkweto, Isoko ryo kudodera abana imipira y, imbeho, Isoko ryo kugura amatungo magufi (Ingurube 13), Isoko ryo kwambika abana amakote y’imvura (rain coat).
Abifuza gupiganira iryo soko bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Ibaruwa isaba isoko ikubiyemo ibiciro yandikiwe umushumba wa paruwasi ya Runyinya
- Kuba afite icyangombwa cy’ubucuruzi kigaragaza ko akora iyo mirimo gitangwa na RDB.
- Icyangombwa kerekana ko ari muri TVA
- Kuba atanga facture ya EBM ihuye na
- Icyemezo cyo kutabamo RRA imisoro kitarengeje amezi atatu kandi kiriho umukono wa notaire
- Icyemezo cy’imikorere myiza kitarengeje amezi atandatu (6).
- Photocopy yindangamuntu y’uhagarariye Company.
- Kuzana Icyemezo cyemeza abasinyateri bose bari kuri konti gisinyweho na banki.
Abifuza gupiganira isoko rimwe cg yombi barasabwa kugera aho umushinga ukorera, bagafata igitabo gikubiyemo amabwiriza bishyuye amafaranga ibihumbi 10,000Rwf kuri buri soko Adasubizwa kuri Konti 4013200903935 RW814 EAR PARUWASI RUNYINYA ndetse bakanasura sample guhera ku wa 10/02/2025 kugeza ku wa 15/02/2025 I saa cyenda zuzuye.
Amabaruwa akubiyemo ibyasabwe byose akazagezwa ku biro by`umushinga ku wa 17 Gashyantare 2025 bitarenze isaa yine zuzuye(10h00), hanyuma akazafungurwa mu ruhame kuri uwo munsi wa 17 Gashyantare 2025 I saa tanu za mugitondo (11h00).
Bikorewe I Runyinya ku wa 30/01/2025
Jean Leonard Ngirabakunzi
Umushumba wa Paruwase EAR RUNYINYA
ITORERO ANGLICAN MU RWANDA
DIOCESE YA KIGALI
PARUWASI YA RUNYINYA
UMUSHINGA RW0814 RUNYINYA
E-mail:[email protected]
Tel: 0788419788, 0788820465
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.