Akazi mu Karere ka Gicumbi: Imyanya 21 iri gupiganirwa (Itariki ntarengwa: 03 August 2017)

Akazi mu Karere ka Gicumbi:  Imyanya 21 iri gupiganirwa (Itariki ntarengwa: 03 August 2017)

Akazi mu Karere ka Gicumbi: Imyanya 21 iri gupiganirwa (Itariki ntarengwa: 03 August 2017)

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burifuza gutanga akazi ku myanya ikurikira:

No Umwanya w’akazi Impamyabumenyi isabwa Umubare w’imyanya ipiganirwa
 1 Umuyobozi w’ishuri ryizumbuye ry’imyuga (technical secondary School) A0 muri “Civil Engineering” 1
 2 Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye (General Education) A0 muri Education 1
 3 Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye wungirije ushinzwe amasomo A0 muri Education 1
 4 Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite “level” ya A1 cyangwa A0 A0 muri “History with Education” yarize na “Geograophy” mu cyiciro cya mbere cya Kaminuza 1
A0 muri “Psychopedagogy” cyangwa muri “Foundation of Education” 1
A1 muri “English-Kinyarwanda with Education” 1
A1 muri “English-Kiswahili with Education” 1
 5 Abarimu bigisha mu mashuri yisumbyuye bafite level ya A2 basimbura abavuye mu kazi A2 muri “English-Kinyarwanda-Kiswahili” 1
A2 muri “History-Economics-Geography (HEG) cyangwa “History-Economics-Literature (HEL)” 1
A2 muri “Mathematics-Physics (MP)”, “Mathematics-Physics-Geography (MPG)”, Physics-Chemistry-Mathematics (PCM), cyangwa “Mathematics-Physics-Computer (MPC)”. 1
A2 muri “Biology-Chemistry (BC)”, Mathematics-Chemistry-Biology (PCB)”, cyangwa “Biology-Chemistry-Geography (BCG)”. 1
 6 Abarimu bigisha mu mashuri abanza A2 « Normale Primaire » cyangwa « Teaching Modern Languages (TML) » 4
A2 « Normale Primaire » cyangwa « Teaching Sciences and Mathematics (TSM) » 5
A2 “Normale Primaire”Primaire”“Teaching Social Studies (TSS) 1

Ibindi bisabwa

Umukandida wifuza gupiganira imyanya yavuzwe haruguru agomba kuba ari umunyarwanda, kuba afite imyaka nibura 18 y’amavuko, kuba atarigeze akatirwa igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu (6) cyangwa gusubiza hejuru8, kuba atarirukanywe burundu mu kazi ka Leta, kuba atarahamwe burundu n’icyaha cya Jenoside cyangwa cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Abifuza gupiganira umwanya w’umuyobozi w’ishuri cyangwa uw’umuyobozi wungiirije ushinzwe amasomo bagomba kuba bafite uburambe bw’imyaka nibura 3 mu kazi k’uburezi.

Uburyo bwo gusaba akazi

Kuzuza ifishi isaba akazi iboneka ku rubuga rwa “internet” rwa Komisiyo y’Abakozi ba Leta ari rwo www.psc.gov.rw . Iyi fishi igomba guherekezwa na fotokopi y’imyamyabumenyi hamwe na fotokopi y’indangamuntu.

Icyitonderwa:

  • Abize muri kaminuza cyangwa mu mashuri yo mu mahanga bagomba kugaragaza icyangombwa cya equivalence
  • Attestation tenant lieu de diplôme, “To whom it may concern” cyangwa “Confirmation de reussite” ntizizemerwa.

Dosiye zisaba akazi zigomba kugezwa mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Gicumbi kuva tariki ya 28/07/2017 saa moya za mugitondo kugeza tariki ya 03/08/2017 saa kumi n’imwe za nimugoroba.

KANDA HANO USOME IRI TANGAZO RYOSE UMENYE N’UKO WADEPOZA





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP




CLICK HERE AND SUBSCRIBE TO OUR YOUTUBE CHANNEL


Featured Posts :












CLICK SUBSCRIBE TO MUCURUZI TV YOUTUBE CHANNEL

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *