Amahugurwa yo kwihangira imirimo azatangwa na Excel Business Solutions Ltd (EBS) ku babyifuza bose cyane cyane ku bifuza kumenya kwikorera (Kwiyandikisha bizarangira: 02 August 2019)

Amahugurwa yo kwihangira imirimo azatangwa na Excel Business Solutions Ltd (EBS) ku babyifuza bose cyane cyane ku bifuza kumenya kwikorera  (Kwiyandikisha bizarangira: 02 August 2019)

Amahugurwa yo kwihangira imirimo azatangwa na Excel Business Solutions Ltd (EBS) ku babyifuza bose cyane cyane ku bifuza kumenya kwikorera (Kwiyandikisha bizarangira: 02 August 2019)

Ubuyobozi bwa EXCEL BUSINESS SOLUTIONS Ltd (EBS) buramenyesha ababyifuza ko bugiye gukoresha amahugurwa agenewe abafashamyumvire muri porogaramo yabo nshya igamije gufasha abantu kwihangira umurimo ndetse n’imicungire y’imishinga iciriritse. Abafashamyumvire bazafasha EBS mu gushyira mu bikorwa akazi gatandukanye ko guhugura abakiriya bayo muri iyo porogaramo. Amahugurwa azamara iminsi 5 kuva kuwambere italiki 05/08/ kugeza italiki 09/08/2019

Inyungu zayamahugurwa

Kubona certificate yuko ubaye umufashamyumvire wemewe

Guhura n’inzobere mu mwuga w’ubufashamyumvire

Kogera ubumenyi mu bijyanye no kwihangira umurimo

Imfashanyigisho zikoranye ubuhanga

Kugira amahirwe yo kujya uhamagarwa mu biraka bitangwa n’iyi company hirya no hino mu gihugu.

Abantu bafite ubumenyi mu bijyanye no gukora liquid soap, bar soap, amarangi, candles (Buje) bafite amahirwe yo guhita babona akazi gahoraho

Kuba wabasha gufasha ibindi bigo kubihugurira abagenerwa bikorwa babo

Kwigishwa uburyo bakora imfashanyigisho zishyingiye ku bumenyingiro

 

Ibisabwa:

Kuba uzi gusoma no kwandika neza Ikinyarwanda,

Kuba witeguye ko  nyuma y’amahugurwa, company iramutse igucyeneye ngo ujye guhugura abandi waboneka ,

Kuba ufite  amafaranga 30,000frw  nka Training fees, uzishyura mbere yo gutangira amahugurwa.

Kuba ufite ubushobozi bwo gufata icyemezo no kuba wayobora itsinda igihe bibaye ngombwa.

 

Kwiyandikisha

 

Wadusanga kuri office yacyu I kimironko ahahoze hitwa CENTRE CESAR, ku muhanda wa KG 41 mu mudugudu w’AVEGA.  Cg, koresha urubuga rwacyu rwa murandasi : www.ebs.org.rw ukande ahanditse APPLY ukurikize amabwiriza. Cg uduhamagare /wohereze ubutumwa bugufi kuri 0788346897/0786414360. Amahugurwa azakorerwa ku biro byacyu bivuzwe haruguru.

 

Kuko imyanya y’abo twakwakira muri aya mahugurwa ari micye, ukimara kumva wifuza kuzayitabira wakwiyandisha udatinze kuko tuzakira abantu batarenze 60 gusa.

 

Itariki ntarengwa yo kwiyandikisha ni 02 August 2019, gusa kwiyandikisha bishobora guhagarara mbere umubare w’abo dushobora guhugurira rimwe wuzuye.

 

Kubindi bisobanuro mwaduhamagara cg mukatwandikira kuri wattsap cg mukohereza ubutumwa bugufi

 

Bikorewe I Kigali, kuwa 09th / 07 / 2019

KIZITO Asuman

Umuyobozi wa EXCEL BUSINESS SOLUTIONS Ltd

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP




CLICK HERE AND SUBSCRIBE TO OUR YOUTUBE CHANNEL


Featured Posts :












CLICK SUBSCRIBE TO MUCURUZI TV YOUTUBE CHANNEL

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *