
Gukira si impanuka, Gukora Twivuye inyuma niyo soko y’ubukire….Tora Kayisire Pauline, Intumwa y’urubyiruko mu Nteko
AMAZINA : KAYISIRE Pauline
Afite Imyaka 29, arubatse afite abana batatu n’umugabo
AMASHURI YIZE : Afite icyiciro cya Kaminuza A0 mu ishami ry’ubuzima Rusange (Public Health)
IMIRIMO YAKOZE :
I.2009-2010 : Yakoranye n’icyahoze ari PSI Rwanda mu bukangurambaga mu Rubyiruko
II.2010 – 2015 : Yakoze mu nzego z’ibanze ari umunyamabanga nshwingwabikorwa w;akagari (Executif)
IBYO AKORA UBU :
- Ni umuhinzi Mworozi akaba na rwiyemezamirimo muto (Young entrepreneur) ibyo bikaba byara muhesheje igihembo gihabwa ba rwiyemezamirimo bato muri 2015 (Youth connect Award) ku rwego rw’igihugu
- Ubu akaba ari umunyamabanga w’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere ka Huye
- Akaba ari umujyanama mu nama nyanama y’akarere ka Huye mu ntara y’amajyepfo
Ashingiye ku nkingi 3 za Guverinoma arizo :
UBUKUNGU, IMIBEREHO MYIZA, N’IMIYOBORERE MYIZA
UBUKUNGU :
- Gufatanya na bagenzi banjye gukomeza guharanira iterambere ry’urubyiruko no kubyaza umusaruro amahirwe ahari
- Gushyiraho amategeko atanga amahirwe ku rubyiruko kugirango rwikure mu bukene runateze igihugu imbere
Mu MIBEREHO MYIZA
- Guharanira ko urubyiruko rureka ibiyobyabwenge kugira ngo rubashe kugira imitekerereze myiza iruganisha aheza
- Guha imbaraga amahuriro y’urubyiruko duhereye mu midugudu agamije kuganira no gukemura burundu ibibazo bibangamira imibereho myiza yarwo
MU MIYOBOERERE MYIZA
- Guharanira kongera ingufu mu gusobanurira urubyiruko gahunda za Leta nicyo igihugu kirukeneyeho mu kugiteza imbere
- Kutarebera abangiza ibyiza igihugu kimaze kugeraho n’abanyereza imitungo ya Rubanda
GUKIRA SI IMPANUKA, GUKORA TWIVUYE INYUMA NIYO SOKO Y’UBUKIRE