Imyanya 9 y’akazi ku Abacamanza b’Inkiko z’ibanze (Deadline: 21 August 2018)

Imyanya 9 y’akazi  ku Abacamanza b’Inkiko z’ibanze (Deadline: 21 August 2018)


Imyanya 9 y’akazi ku Abacamanza b’Inkiko z’ibanze (Deadline: 21 August 2018)

Perezida w’Urukiko rw’lkirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza aramenyesha abantu bose ko hari imyanya icyenda (09) y’abacamanza b’Inkiko z’lbanze, ipiganirwa.

 

Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira

 

 

    1. Kuba ari umunyarwanda;

 

    1. Kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;

 

    1. Kuba afite nibura impamyabumenyi ihanitse mu byerekeye amategeko;

 

    1. Kuba ari inyangamugayo;

 

    1. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire;

 

    1. Kuba atarahamwe n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside;

 

    1. Kuba atarangwa n’amacakubiri ayo ariyo yose;

 

    1. Kuba atabogama;

 

    1. Kuba atavugirwamo;

 

    1. Kuba nta bumuga bwo mu mutwe bwatuma adashobora gukora imirimo y’ubucamanza, byemejwe na muganga wemewe na Leta;

 

    1. Kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

 

    1. Kuba atarigeze guhanishwa igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) cyabaye ndakuka;

 

    1. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo yakoze cyangwa ngo asezererwe nta mpaka, atarakoresheje uburiganya mu kazi, atarataye umurimo, cyangwa ataranze kuwugarukaho mu gihe yari yarasezerewe by’igihe gito cyangwa se atarawugarutseho igihe yari abisabwe;

 

    1. Kuba yarakoze mu gihe cy’imyaka ibiri (2) nibura imirimo irebana n’iby’amategeko, uretse abafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu (3) cya kaminuza cyangwa iy’ikirenga mu by’amategeko.



 

Ibindi bisabwa: Kuba azi gukoresha ordinateur/computer”’.

 

Uwifuza ako kazi yandikira Perezida w’Urukiko rw’lkirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza; dosiye ikoherezwa ku cyicaro cy’Urukiko rw’lkirenga ku KIMIHURURA hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga.

 

Dosiye igomba lcuba igizwe n’ibi bikurikira:

 

 

    1. Ibaruwa isaba akazi iriho umukono;

 

    1. Umwirondoro w’usaba akazi (CV) uriho umukono;

 

    1. Fotokopi y’impamyabumenyi;

 

    1. Fotokopi y’indangamuntu.

 

 

Usaba akazi, yohereza dosiye ye, mu buryo bukurikira:

 

Inyandiko zose zisabwa, zigomba koherezwa ziri muri PDF kuri email” [email protected]. Dosiye yoherezwa inshuro imwe kandi inyandiko zose zikoherezwa icyarimwe.

 

Ahanditse impamvu (subject), umukandida agaragaza umwanya usabwa.

 

 

Kwakira dosiye, bizakorwa kugeza tariki 21 Kanama 2018.

CLICK HERE TO READ ORIGINAL AND SIGNED ADVERT









CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP











Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *