Imyanya y’akazi 21 ku Banditsi mu nkiko z’ibanze (Deadline: 21 August 2018 )

Imyanya y’akazi 21 ku Banditsi  mu nkiko z’ibanze (Deadline: 21 August 2018 )


Imyanya y’akazi 21 ku Banditsi mu nkiko z’ibanze (Deadline: 21 August 2018 )

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza aramenyesha abantu bose ko hari imyanya makumyabiri n’umwe (21) y’abanditsi mu Nkiko z’Ibanze, ipiganirwa.

 

Uwifuza gupiganira uwo mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira :

 

 

    1. Kuba ari umunyarwanda;

 

    1. Kuba afite nibura imyaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko;

 

    1. Kuba afite impamyabumenyi ihanitse mu by’amategeko;

 

    1. Kuba ari inyangamugayo;

 

    1. Kuba adafite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ku mubiri bwatuma adashobora gukora imirimo y’ubwanditsi bw’inkiko, byemejwe na muganga wemewe na Leta;

 

    1. Kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki;

 

    1. Kuba atarigeze guhanishwa igihano cyabaye ndakuka cy’igifungo kingana cyangwa kirengeje amezi atandatu (6) kitahanaguwe n’imbabazi z’itegeko cyangwa ihanagurabusembwa;

 

    1. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo yakoze cyangwa ngo asezererwe nta mpaka bitewe n’uko yakoresheje uburiganya, yataye umurimo cyangwa se yanze kuwugarukaho yari yarasezerewe by’igihe gito.



 

 

Ibindi bisabwa: Kuba azi gukoresha ordinateur/computer”

 

Uwifuza ako kazi yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza; dosiye ikoherezwa ku Cyicaro cy’Urukiko rw’Ikirenga ku KIMIHURURA hakoreshejwe inzira y’ikoranabuhanga.

 

Dosiye igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:

 

 

    1. Ibaruwa isaba akazi iriho umukono;

 

    1. Umwirondoro w’usaba akazi (CV) uriho umukono;

 

    1. Fotokopi y’impamyabumenyi;

 

    1. Fotokopi y’indangamuntu.

 

 

Usaba akazi, yohereza dosiye ye, mu buryo bukurikira:

 

Inyandiko zose zisabwa, zigomba koherezwa ziri muri PDF kuri “email” : [email protected]. Dosiye yoherezwa inshuro imwe kandi inyandiko zose zikoherezwa icyarimwe.

 

Ahanditse impamvu (subject), umukandida agaragaza umwanya usabwa.

 

 

Kwakira dosiye, bizakorwa kugeza tariki 21 Kanama 2018.

 

CLICK HERE TO READ ORIGINAL AND SIGNED ADVERT










CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP











Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *