Isoko ryo Kugemura Ingurube zo koroza imiryango itishoboye n’iryo kubaka ibiraro by’ingurube (Itariki ntarengwa : 08th August 2019)

Isoko ryo Kugemura Ingurube zo koroza imiryango itishoboye n’iryo kubaka ibiraro by’ingurube (Itariki ntarengwa : 08th August 2019)

Isoko ryo Kugemura Ingurube zo koroza imiryango itishoboye n’iryo kubaka ibiraro by’ingurube (Itariki ntarengwa : 08th August 2019)

AFOR ni umuryango utegamiye kuri Leta uharanira inyungu rusange, washizwe ahanzwe ahagana mu mwaka wa 2015 uhabwa ubuzima gatozi muri 2017 ufite no 182/NGO/RGB/LP/12/2017
Ufite intego yo kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu binyuze mu kubaka umuryango nyarwanda uhamye kandi nyayo

Mu bikorwa uyu muryango wibandaho harimo : (Ubujyanama bwunga), imibereho ,imibanire, uburezi n’ubuzima

Ni muri urwo rwego umuryango AFOR ubinyujije mu mushinga URUKUNDO NIRWOGERE urig gukorera mu karere ka Huye mu murenge wa MARABA wifuje gutanga isoko ryo kugemura ingurube zo koroza imiryango 174 itishoboye yatoranijwe muri uwo murenge wa MARABA no kubaka ibiraro byazo

IMITERERE Y’ISOKO RYO KUGEMURA INGURUBE

Ingurube zicyenewe zigomba kuba zujuje ibi bikurikira:

Ingurube 174
zigomba kuba zimaze hagati y’amezi 2 cyangwa 3 zivutse
31 muri izo ngurube zigomba kuba ari amasekurume (Male)
143 zigomba kuba ari amashashi (Female)
ugemura izi ngurube agomba kuzishingira ukwezi kumwe, irwaye akayivuza n’ipfuye akayisimbuza
Izi ngurube zigomba kuba zifite icyangombwa cya Veterinary cyemeza ko nta burwayi zifite
Kuba yiteguye guhita ageza izi ngurube aho zizatangirwa mu karere ka Huye, umurenge wa Maraba

ISOKO RYO KUBAKA IBIRARO

Ibiraro bicyenewe bigomba kuba byujuje ibyangombwa bigaragara ku mugereka wo kuri iri tangazo
uwemerewe gupiganira iri soko agomba kuba :
Asanzwe abikora nka company ibifitiye uburenganzira (Registered company)
Kuba abifitemo uburambe
kuba yiteguye kubaka ibi biraro 31 (1) muri buri mudugudu, cyujuje ibisabwa na muganga w’amatungo, igihe azaba yatsindiye isoko ryo kubaka ibiraro

NB : Ushobora gupiganirwa isoko rimwe muri aya cyangwa se ukayapiganira yombi.

Abifuza gupiganira iri soko, basabwe kuba abgejeje dossier zabo ku kicaro cya AFOR, Giherereye, Kigali, Gasabo, Kinyinya bitarenze tariki ya 08th August 2019 saa 10:00am
Isoko rizafungurwa uwo munsi 10:30am

Iri tangazo ryasinywe na Mr Derrick Asenah
Executive Director wa AFOR

 

KANDA HANO USOME ITANGAZO RISINYE RIRIHO N’ANDI MAKURU ACYENEWE





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP




CLICK HERE AND SUBSCRIBE TO OUR YOUTUBE CHANNEL


Featured Posts :












CLICK SUBSCRIBE TO MUCURUZI TV YOUTUBE CHANNEL

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *