
Itangazo ku bifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku Rwego rwa Ofisiye (Deadline: 22 August 2018)
- Ubuyobozi bw’ingabo z’ u Rwanda buramenyesha abanyarwanda bose bifuza kwinjira mu Ngabo z’igihugu ku rwego rwa Ofisiye ko bakwihutira kwiyandikisha ku biro by’uturere babarururirwamo guhera tariki ya 17 kugeza 22 Kanama 2018.
- uwiyandikisha asabwa ibi bikurikira :
- Kuba ari umunyarwanda
- Kuba afite ubushake
- Kuba ari inyangamugayo
- Kuba afite ubuzima buzira umuze bikemezwa na muganga wemewe na Leta
- Kuba atarakatiwe n’inkiko
- Kuba ari ingaragu kandi akazatsinda ibizamini bizatangwa,
- Kuba afite icyemezo cyerekana ko yarangije nibura ikicyiro cya Kabiri cya Kaminuza (A0)
- Kuba atarengeje imyaka 24 y’amavuko kubize iby’ubumenyi rusange,
- Kuba atarengeje imyaka 27 y’amavuko ku bize iby’ubumenyi bwihariye (specialists) mu ishami ry;ubuganga (Medecine) cyangwa ubuhanga (Engineers)
- Abiyandikisha bitwaza indangamuntu, icyemezo cy’amashuri yize, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire gitangwa n’ubuyobozi bw’umurenge.
- Abiyandiksiha bazakora ibizamini by’ijonjora aha hakurikira no ku matariki yo muri uku kwezi kwa kanama 2018 bikazatangira saa mbiri za mugitondo :
- Intara y’iburasirazuba : Abatuye mu turere twa Gatsibo na Nyagatare taliki ya 23 ku kibuga cy’imikino cya Nyagatare ; Kirehe, Ngoma, kayonza na Rwamagana taliki ya 24 ku cyizaro cy’akarere ka Kayonza.
- Intara y’Amajyepfo : Abatuye mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Gisagara, na Huye taliki ya 23 Ku kibuga cy’imikino cy’akarere ka Huye ; Ruhango na Nyanza taliki ya 24 ku kibuga cy’imikino cya Nyanza : Kamonyi na Muhanga taliki ya 25 ku kibuga cy’imikino cya Muhanga.
- intara y’amajyaruguru : Abatuye mu karere ka Gicumbi taliki ya 23 ku kibuga cy’imikino cya Gicumbi; Rurindo na Gakenke taliki ya 24 Ku kibuga cy’imikino cya Rulindo; Musanze na Burera taliki ya 25 ku kibuga cy’imikino cya Musanze.
- Intara y’iburengerazuba : Abatuye mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi taliki ya 23 ku kibuga cy’imikino cya Karongi; Rutsiro, Ngororero na Nyabihu taliki ya 24 mu kigo cya gisirikare cya Mukamira; Akarere ka Rubavu taliki ya 25 ku kibuga cy’imikino cya Rubavu.16. Abatuye mu mujyi wa Kigali n’akarere ka Bugesera : Taliki ya 25 ku kibuga cy’imikino cya ULK ku Gisozi.Iri tangazo mushobora kandi kurisoma no ku Rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda www.mod.gov.rw .
- Abazaba bujuje ibisabwa byose bazamenyeshywa indi gahunda nyuma yo gukora ibizamini by’ijonjora.
KANDA HANO USOME ITANGAZO ORIGINAL RIRIHO NA SINYATURE