Itangazo rigenewe abifuza kwinjira muri Police y’igihugu (Itariki ntarengwa: 30 Werurwe 2018)

Itangazo rigenewe abifuza kwinjira muri Police y’igihugu (Itariki ntarengwa: 30 Werurwe 2018)


Itangazo rigenewe abifuza kwinjira muri Police y’igihugu (Itariki ntarengwa: 30 Werurwe 2018)

Polisi y’igihugu iramenyesha abantu bose bashaka kwinjira muri Polisi ko guhera tariki ya 07 kugera kuya 30 werurwe 2018, izandika abantu bose bifuza kwinjira muri Polisi ku rwego rw’abapolisi bato.

 

Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:

 

  1. Kuba ari umunyarwanda;
  2. Kuba afite imyaka iri hagati ya 18 na 25;
  3. Kuba afite impamyabushobozi y’amashuri 6 yisumbuye (A2);
  4. Kuba atarigeze akatirwa igifungo kirenze amezi atandatu (06) cyangwa adakurikiranwaho icyaha gikomyeye,
  5. Kuba afite ubuzima buzira umuze;
  6. Kuba atarigeze yirukanwa mu mirimo ya leta
  7. Kuba ari ingaragu
  8. Kuba yiteguye gukorera ho ariho hose

Abujuje ibisabwa bakwiyandikisha ku biro bya Polisi byo ku rwego rw’akarere batuyemo District Police Unit (DPU), bitwaje ifishi yujuje neza iriho ifoto. Iyo fishi iboneka ku rubuga rwa polisi www.police.gov.rw bazitwaza kandi ifoto y’impamyabushobozi y’amashuri yize iriho umukono wa noteri; fotokopi y’irangamuntu na fotokopi y’icyemezo cya muganga wemewe na leta. Abatazabona murandasi (internet) bazasanga iyo  ifishi ku biro bya polisi byo ku rwego rw’akarere.

 

Kuri iyi foto yo hasi wasoma itangazo original rigaragaraho umukono w’umuvugizi wa Polisi

 







CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP









Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *