Rwanda Education Board – Itangazo rigenewe abasabye akazi ko kwigisha: (Deadline ongoing)

Rwanda Education Board – Itangazo rigenewe abasabye akazi ko kwigisha: (Deadline ongoing)

Rwanda Education Board – Itangazo rigenewe abasabye akazi ko kwigisha: (Deadline ongoing)

Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) kiramenyesha abakandida basabye akazi ko kwigisha mu mashuri y’Incuke, Abanza, Ayisumbuye n’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro ko urutonde ruriho amanota agaragara ku ndangamanota (Academic transcripts/results slips) rwashyikirijwe uturere twose.

Abakandida barasabwa ibi bikurikira:

Kureba ku rutonde rw’Akarere basabyemo kwigisha ko niba umwirondoro wose ndetse n’amanota yanditswe ari byo. Uru rutonde mvvarubona kuri website ya REB munyuze kuri iyi link: https://reb.rw/main-menu/services/provisional-list-of-candidates-for-teaching-positions/

• Abakandida batanyuzwe n’ibyatangajwe barasabwa kugera ku biro by’Akarere basabyemo umwanya wo kwigisha kuva ku wa mbere tariki ya 14 Ukuboza 2020 kugeza ku wa gatatu tariki ya 16 Ukuboza 2020 saa kumi n’imwe (17h00) kugira ngo bagaragaze kandi bakemurirwe ibabazo byabo. Uzarenza itariki yavuzwe atagaragaje ikibazo cye azafatwa nk’uwemeye ibyatangajwe.

• Buri mukandida utanyuzwe n’ibyatangajwe aziyizira ubwe ku Karere yitwaje ibyangombwa by’umwimerere (Original).

Tuboneyeho kandi kubamenyesha ko abandi bakandida 1,372 bakoze ndetse bagatsinda ikizamini cyo kwigisha mu mashuri yisumbuye na bo bagiye gushyirwa mu myanya; urwo rutonde ruzashyirwa ahagaragara bitarenze impera z’iki cyumweru (13/12/2020).

Umukandida wese ufite ikibazo kijyanye n’ishyirwa mu myanya ryakozwe mu kiciro cya mbere cy’abakoze ibizamini arasabwa na we kwegera intumwa za REB na RP zizaba ziri mu turere twose ku itariki yavuzwe hejuru.





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply