
Urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe gukora ibizame mu Karere ka Gicumbi , usabwe kwireba mbere ya 18/08/2017
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buramenyesha abantu banditse basaba akazi ku
myanya ikurikira:
- Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye ry’imyuga (Technical Secondary School);
- Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye (General Education);
- Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye wungirije ushinzwe amasomo;
- Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite “level’ ya Al cyangwa A0;
- Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bafite “level” ya A2 basimbura abavuye
mu kazi; - Abarimu bigisha mu mashuri abanza;
Ko urutonde rw’agateganyo rw’abemerewe gukora ikizamini cyanditse rwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 16/08/2017. Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kandi buramenyesha ko haramutse hari abantu batanyuzwe n’ibyavuye mu ijonjora ry’abemerewe gukora ikizamini cyanditse ko basabwe kubimenyekanisha (reclamation) bitarenze tariki ya 18/08/2017 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00). “Reclamation” ikorwa mu nyandiko inyuzwa mu bunyamabanga rusange bw’Akarere ka Gicumbi.
KANDA HANO USOME URU RUTONDE RWASOTSE UNATANGIRE WITEGURE IBIZAME