Akazi ku mwanya w’Umugoronome at IHURIRO ICOCARU /RULINDO DISTRICT. Deadline : February 21, 2020.

Akazi ku mwanya w’Umugoronome at IHURIRO ICOCARU /RULINDO DISTRICT. Deadline : February 21, 2020.
  • Full Time
  • Rwanda

IHURIRO ICOCARU /RULINDO DISTRICT

IHURIRO ICOCARU /RULINDO DISTRICT

Akazi ku mwanya w’Umugoronome at IHURIRO ICOCARU /RULINDO DISTRICT. Deadline : February 21, 2020.

IItangazo ry’akazi ku mwanya w’Umugoronome

I. IRIBURIRO

Ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi ba kawa (UCOCARU) rikorera mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Bushoki, Akagali ka Mukoto, Umudugudu wa Buvumo ryatangiye mu 2007 rikaba rifite ubuzima gatozi No/RCA /0276/2016. Ihuriro rigizwe n’amakoperative 16 afite abanyamuryango 2,186 abagabo 1,536 n’abagore 650. Intego rusange y’uhuriro ni uguteza imbere ubuhinzi bwa kawa no kongera umusaruro.

Ihuriro UCOCARU ku bufatanye n’umuryango mpuzamahanga w’ubutwererane n’iterambere ukomoka mu gihugu cya Suwede Vi Agroforestry iri gushyira mu bikorwa umushinga ugamije: “Guteza imbere imibereho y’abahinzi ba kawa binyuze mu buhinzi burambye bw’ikawa mu karere ka Rulindo”. Ni muri urwo rwego UCOCARU yifuza gutanga akazi ku mwanya w’umugoronome.

II. IBYO AGOMBA KUBA YUJUJE:

Kuba ari umunyarwanda,
Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire,
Kuba afite amashuri atandatu yisumbuye mu bijyanye n’ubuhinzi (A2 Agriculture),
Kuba afite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga (Categorie A),
Kuba azi ururimi rw’icyongereza,
Kuba afite uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 2,
Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma,
Urupapuro rwa muganga wemewe rugaragaza ko nta burwayi bukomeye afite bwamubuza gukora akazi,
Abifuza uyu mwanya basabwe kugeza ibyangombwa byavuzwe haruguru ku biro by’Ihuriro UCOCARU biherereye mu karere ka Rulindo bitarenze kuwa gatanu taliki ya 21 Gashyantare 2020 mbere ya saa sita. Abemerewe gukora ikizamini bazamenyeshwa itariki.

Ku bindi bisobanuro mwahamagara kuri nomero ya telefoni 0788563512 mu masaha y’akazi.

Bikorewe I Rulindo, kuwa 06/02/2020

MURENZI Straton

Perezida w’Ihuriro UCOCARU

To apply for this job email your details to dukundaneildephonse@gmail.com





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP




CLICK HERE AND SUBSCRIBE TO OUR YOUTUBE CHANNEL








CLICK SUBSCRIBE TO MUCURUZI TV YOUTUBE CHANNEL

Related posts