Amakuru Mashya kuri Koronavirus Covid 19 babaye 50 mu Rwanda

Amakuru Mashya kuri Koronavirus Covid 19 babaye 50 mu Rwanda

Amakuru Mashya kuri Koronavirus Covid 19 babaye 50 mu Rwanda

Nk’uko Minisiteri y’ubuzima yabitangaje kuri uyu munsi tariki ya 26 werurwe 2020, abandi barwayi bagera kuri 9 biyongereye kuri 41 bari basanzwe barwaye mu Rwanda nk’uko itangazo rya Minisiteri y’ubuzima ribivuga

 

Muri aba barwayi bashya harimo  :

  • Abantu batanu  (5) baje baturutse i Dubai bahita bashyirwa mu Kato
  • Umuntu umwe (1) waje aturutse muri Amerika wahise ashyirwa mu Kato
  • Umuntu umwe(1) waje aturutse mu Buholandi watahuwe ko yahuye n’undi urwaye koronavirusi mu Rwanda, ahita ashyirwa mu kato
  • Abantu 2 batahuwe ko bahuye n’abandi barwaye koronavirusi mu Rwanda, bahise bashyirwa mu kato

Ubu buyobozi kandi bwatangaje ko aba barwayi bose bari kwitabwaho kandi ntanumwe urimo urembye. Kubahiriza amabwiriza  atangwa n’inzego zishinzwe ubuzima nicyo buri wese yakomeje gushishikarizwa mu rwego rwo gukomeza guhashya iki cyorezo

Ibimenyetso bikomeye by’iyi ndwara ni: Inkorora, guhumeka bigoranye no kugira umuriro, bityo iyi minisiteri irasaba ko uwagaragaza ibi bimenyetso yahamagara yaka ubufasha kuri 114

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply