Uburyo bwizewe wakwirindamo Corona Virus, Kurubu yamaze kugera mu Rwanda

Uburyo bwizewe wakwirindamo Corona Virus, Kurubu yamaze kugera mu Rwanda

 

Uburyo bwizewe wakwirindamo Corona Virus, Kurubu yamaze kugera mu Rwanda

Iyi ndwara yandura umuntu yitsamuye, ikandura igihe akoroye yegereye undi, igihe kandi umuntu afite ibiganza byandujwe, gukora cyangwa gusuhuza umuntu wayanduye no gukora ku kintu cyangwa ahantu hari iyo virusi

Uburyo bwo kuyirinda ni ubu

1. Gukaraba Intoki

Coronavirus ntago ari indwara icengera mu ruhu , ngo ukeke ko iramutse ugukozeho yagucengera mu ntoki ukandura. Iyi virus iguturaho ikarindira ko ibona amahirwe yo kukwinjiramo inyuze aho biyishobokera kwinjirira cyane cyane mu kanwa no mu mazuru. Niyo mpamvu ari ngombwa gukaraba intoki kugirango ubaye wayikozeho, uyoge ikuveho itarakwinjiramo

2. Gupfuka umunwa igihe ukoreye cyangwa witsamuye

Igihe ushobora kuba wayanduye, gukororera ku muntu cyangwa kumwitsamuriraho bishobora gutuma uhita uyimwanduza. Niyo mpamvu ari ngombwa cyane guhita upfuka ku munwa, n’agatambaro gasukuye, ukakajugunya ahabugenewe nyuma ugahita ukaraba intoki, n’amazi meza n’isabune. ibi bituma utayikwirakwiza uramutse uyifite

3. Wikora ku muntu ufite inkorora cyangwa umuriro

Umuntu wese ufite inkorora cyangwa umuriro, kumukoraho bigendere kure, cyangwa uramutse ubonye atari guhumeka neza.

Ari wowe ufite umuriro cg inkorora, irinde gukora urugendo rwa kure, no kujya mu kivunge cy’abantu

4. Kutegera umuntu ugaragaza ibimenyetso

Nk’uko igihe ugaragaje ibimenyetso ari ingenzi kwihutira guhamagara ku murongo utishyuzwa 114 kugirango uhabwe ubufasha, cyangwa ugane ivuriro rikuri hafi, igihe nawe uri kwirinda, ntago ugomba kwegera umuntu ucyekaho ibimenyetso.

Intera iri hagati ya metero 1 n’eshatu byibuze niyo ucyeneye kugirango uwo aramutse ayifite atayikwanduza.

5. Kwirinda Kwikora mu Maso, Ku munwa no ku mazuru

Kuko virus byoroshye ko igutura ku biganza igihe wayikoze, uramutse wikoze ku munwa, ku mazuru cyangwa se mu maso biyorohereza guhita ikwinjiramo

6. Kwambara agapfukamunwa

Agapfukamunwa kabugenewe ni ingenzi cyane kukifashisha kuko igihe uhuye na virus mu muyaga, itabasha gutobora agahumamunwa ngo yinjire mu izuru cyangwa mu Kanwa

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply