WHO yatangije igerageza ry’umuti wa Koronavirus. Amerika yaciye agahigo ko kugira abarwayi benshi. Menya ibyaranze 27 Werurwe 2020 kuri Koronavirus

WHO yatangije igerageza ry’umuti wa Koronavirus. Amerika yaciye agahigo ko kugira abarwayi benshi. Menya ibyaranze 27 Werurwe 2020 kuri Koronavirus

WHO yatangije igerageza ry’umuti wa Koronavirus. Amerika yaciye agahigo ko kugira abarwayi benshi. Menya ibyaranze 27 Werurwe 2020 kuri Koronavirus

Indwara ya Covid 19 iterwa na virus ya koronavirus, kurubu ihangayikishije isi, umubare w’abayandura, abo yivugana n’ibihugu bishya igaragaramo bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

 

Abagera ku 585,000 nibo kurubu babarwa nk’abanduyeho iyi ndwara, gusa 131,428 babashije kuyikira mu gihe 26,826 yabahitanye.

Nk’uko urubuga www.worldometers.info rubigaragaza, imibare iheruka gutangwa na WHO igaragaza ko yivugana abagera kuri 3.4% by’ayanduye gusa iyi mibare ishobora kuba yarahindutse kuko iheruka gushyirwa hanze tariki ya 3 werurwe 2020.

Igihugu cy’ubutaliyani nicyo gihugu kurubu gifite abantu benshi bamaze guhitanwa n’iyi ndwara dore ko imaze guhitana abagera 9,134 uyu munsi gusa ikaba yahitanye abagera kuri 919 mu gihe igihugu cya Amerika cyabaye icyambere mu gifite abarwayi benshi ba koronavirus.

  • Ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ubuzima (WHO) ryatangije igerageza  ry’imiti ya Koronavirus mu bihugu Norway no muri Espanye
  • Mu Rwanda, Perezida yasezeranije ubufasha abagizweho ingaruka n’imyanzuro yo guhangana na Koronavirus mu Rwanda
  • Minisitiri w’intebe w’ubwongereza yasanzwemo koronavirus
  • Leta zunze ubumwe za Amerika zirashishikariza abakora mu buzima ku isi hose bifuza visa yo kujya gukorera muri Amerika, kuzisaba bakaza gufasha urwego rwaho rw’ubuzima
  • Inzu nini z’inama n’imyidagaduro mu bwongereza hafashwe icyemezo cyo kuzigira ibitaro by’igihe gito
  • 200 bakora mu butabazi bwibanze bapimwe basanga baranduye coronavirus mu muri New york
  • Uburusiya bwagize abarwayi barenga 1000
  • Ubushinwa bwakumiriye abantu bose bakwifuza kubwinjiramo
  • President w’ubushinwa yavuganye na Trump kuri Telephone bagirana ibiganiro bemeza ko ari intangiriro y’imikoranire myiza mu guhashya koronavirus
  • Amarushanwa ya Olimpic yari kuzabera mu buyapani yashubijwe inyuma abahanga bemeje ko bishobora kuzabuhombyaho milliyalidi 36 z’amadolari
  • Ubuhinde bwagize abarwayi benshi cyane kurusha indi minsi aho bwagejeje kuri 724  ndetse 17 bapfuye
  • Argentina yafunze imipaka yose ku binjira n’abasohoka
  • Singapole yemeje ko kwegera umuntu cyane munsi ya metero 1 , ari icyaha wahanishwa igifungu kugeza ku mezi 6, ukanacibwa amande angana n’amadolari 7,000 ya amerika
  • Ethiopia yiyemeje kuba yarekura abagera ku bihumbi  4 by’imfungwa mu Rwego rwo kuba yakwirinda ingaruka za koronavirus
  • Abaganga bagera kuri  51 bamaze guhitanwa na coronavirus kuva iki cyorezo cyatangira

Muri rusange iyi ndwara buri wese ashobora kuyirwara gusa bigaragara ko izahaza cyane abageze mu zabukuru ndetse n’abandi basanzwe bafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye  gusa birashoboka ko hari uwo yageraho ikaba yanamuhitana kandi atisanga muri icyo kiciro, bityo niyo mpamvu kwirinda buri gihe ariyo nama abahanga bagira buri wese aho kwirara acyeka ko atari mu kiciro cy’abarwara

Kugeza magingo aya, iyi ndwara ntago ifite umuti ntanubwo ifite urukingo, bityo gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune, kutegera umuntu uwariwe wese munsi ya metero 1 , kuguma mu rugo n’izindi nama abayobora ubuzima bagaragaza nibyo byizewe nk’ibyafasha kuri iyi ndwara.

 

Ibimenyetso byiyi ndwara ni ugukorora, guhumeka bigoranye no kugira umuriro.

 

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply