Breaking News

Chine:Amahirwe ku banyarwanda yo kwiga muri chine

Chine:Amahirwe ku banyarwanda yo kwiga muri chine
CLICK HERE TO SUBSCRIBE TO OUR YOUTUBE CHANNEL

Treasure Scholarship in China yashyiriyeho Abanyarwanda amahirwe yo kwiga muri chine

 

Ikigo  Treasure Scholarship in China (TSIC) cyashyizeho amahirwe k’ubanyeshuri bashaka gukomereza amashuri yabo yaza kaminuza mu gihugu cy’ubushinwa aho umunyeshuri ashobora kwa applyinga agatsindira full scholarship cyangwa partial scholarship mu mashami atandukanye harimo nka Computer Science and Technology, Electronics Engineering, Civil Engineering, MechanicalEngineering, Business administration, International Trade and Economics, Pharmacy, Tourisme and Hotel Management, etc.

Ubusanzwe ikigo TSIC gifasha abanyeshuri bavuye mubihugu bitanduka bya Africa ndetse na Asia kubona za scholarship zitandukanye mubyiciro bya Bachelor’s degree na Master’s degree, Aho umunyeshuri ashobora kubona admission letter mugihe kingana n’iminsi 7 gusa, bikaba ari n’amahirwe ko kwa applyinga mugihugu cy’ubushinwa bidasaba ko werekana certificate y’icyongereza (TOEFL) cyangwa y’igishinwa (HSK).

Iyo umunyeshuri afite amanota meza abasha gutsindira full scholarship cyangwa se amanota ye yaba atamwemerera kubona full scholarship agahabwa partial scholarship aho azajya yiyishyurira 20% gusa kumafaranga y’ishuri.

Akarusho nuko  umunyeshuri amanota yaba afite yose yemerewe kwa applyinga kwiga mugihugu cy’ubushinwa kuko ama university menshi ntajya agendera kuma nota wabonye muri high school mugihe iyo wabashije kubona pass kuri diplome biba bihagije ko wakora application.

Aya mahirwe atagwa buri mwaka aho application zifungurwa buri ntangiriro y’ukwezi.

Usibye no kwiga mugihugu cy’ubushinwa, TSIC, ikaba igiye gutangira  gahunda yo kwandika abifuza kwiga muri Poland ndetse na Russia mu masomo cyane cyane yerekeranye n’ubuvuzi (Medical).

Ikigo TSIC Kikaba kimaze kuzana abanyeshuri bab’abanyarwanda barenga 82 mu mwaka wa 2019, mugihe abandi basaga 125 bakiri munzira zo kwiyandikisha no kwemererwa.

umuyobozi w’Ikigo TSIC, Aime Fabrice Tresor
umuyobozi w’Ikigo TSIC, Aime Fabrice Tresor

 

Aganira namucuruzi.com umuyobozi w’Ikigo TSIC, Aime Fabrice Tresor, yanavuzeko abazajya biyandikisha banyuze muri iki kigo bazajya bakorerwa free Airport pick-up nyuma yo kugera mugihugu cy’ubushinwa, bityo rero bikazafasha banyeshyuri kugera mu bigo byabahaye umwanya muburyo buboroheye.

Kubindi bisobanuro ushobora kubandikira kuri +86 13077953056 +250782835699 cyangwa ukabakurikirana kuri www.applytsic.com

CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *