Isoko ryo kugemura imashini ikaranga ikawa n’ibindi bikoresho bikenerwa m’uruganda rukaranga ikawa: ( Deadline: 26 October 2020 )

Isoko ryo kugemura imashini ikaranga ikawa n’ibindi bikoresho bikenerwa m’uruganda rukaranga ikawa: ( Deadline: 26 October 2020 )

Isoko ryo kugemura imashini ikaranga ikawa n’ibindi bikoresho bikenerwa m’uruganda rukaranga ikawa: ( Deadline: 26 October 2020 )

 

KOPERATIVE DUKUNDE KAWA

Akarere ka Gakenke

Umurenge wa Ruli

TIN : 101481390

Tel : 0788482711-0782142193

E-mail : [email protected]

Web: www.dukundekawa.rw

ITANGAZO RYOKUGEMURA IMASHINI IKARANGA IKAWA N’IBINDI BIKORESHO BIKENERWA M’URUGANDA RUKARANGA IKAWA

Koperative DUKUNDE KAWA ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli, ibitewemo inkunga na USADF iramenyesha ba Rwiyemezamirimo bose babishoboye kandi babifitiye ibyangombwa ko igiye gutanga isoko muburyo bukurikira

LOT2     Kugemura Imashini Ikaranga ikawa n’ibindi bikoresho bikenerwa m’uruganda rukaranga ikawa 

Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona inyandiko ikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa, kuva kuwa 30 Nzeli 2020, bamaze kwerekana mu bunyamabanga bwa Koperative Dukundekawa ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (Rwf 20.000) ashyirwa kuri konti N00263-00674933-13 yafunguwe muri Banki ya Kigali ku izina rya Koperative Dukunde Kawa.

Gusura ahazakorerwa imirimo biteganijwe kuwa 07/Ukwakira/2020, bikazayoborwa n’Intumwa ya Koperative Dukunde Kawa. Guhaguruka ni saa tanu (11h00) za mugitondo ku biro bya Koperative.

Inyandiko z’ipiganwa zanditse neza mu cyongereza zigomba kuba zageze mu bunyamabanga bwa Koperative bitarenze kuwa 26 Ukwakira 2020 saa yine za mugitondo (10h00 am). Inyandiko zizahagera nyuma y’isaha ntizizakirwa. Gufungura inyandiko z’ipiganwa bizakorwa tariki ya 26 Ukwakira 2020 guhera saa yine n’igice za mu gitondo (10h30) mu cyumba cy’inama cya Koperative Dukundekawa mu ruhame. Andi mabwiriza y’ipiganwa akubiye mu igitabo cy’isoko.

Icyitonderwa : 1) Iri tangazo risimbuye iryatazwe tariki ya 24 Kamena 2020.

  • Rwiyemezamirimo waguze igitabo ku itangazo rya mbere, ntakindi azagura ahubwo azagihabwa kubuntu kandi yemerewe gupiganwa nta bindi byangombwa atanze.
  • Iri tangazo warisanga kuri Website: dukundekawa.rw ya Koperative

Bikorewe i Ruli, kuwa 29 Nzeli 2020.

MUBERACelestin
Perezida wa Koperative Dukunde Kawa

 

Itangazo ry’isoko ryibikoreshoa63ef441f37242d843756a938ef59019

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP




CLICK HERE AND SUBSCRIBE TO OUR YOUTUBE CHANNEL


Featured Posts :












CLICK SUBSCRIBE TO MUCURUZI TV YOUTUBE CHANNEL

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *