
70% by’uburyo aba client bitabira guhahira iwawe bifitanye isano n’uko ubafata. Menya byinshi kuba client
Business yose burya gutera imbere biri mu maboko y’abagura, abagurira iwawe, abahahira iwawe. Uburyo wakira aba client, biri mu bintu byinshi. Ese umu client uje akugana umwakira ate? iyo amaze kugera iwawe ni iki umukorera ngo agubwe neza? Ese service akwifuzaho ayibona mu gihe kingana iki? Inyigo yakozwe n’urubuga rwa accenture wasoma ukanze aha muri service zitangwa aho umukiriya yumva anyuzwe 100% usanga ari 23% mu batanga service babasha kwemeza umu client akumva aranyuzwe naho abandi 77% bose ntibanyura umu client uko byagakwiriye
Uburyo wita kuba Client ni inzira nziza yo guhangana n’abo muri guhatana muri iyo business yawe
Ntibyoroshye kuba wabona business wakora wenyine ntawundi uyikora. Muri iki gihe kuko abantu bose baba bashaka amafaranga, ibyo uzakora byose hari undi uzahita abyigana cyangwa se arwana ngo niba ubimusanzemo akomeze akujye imbere.
Mu rugamba rwo guhatana n’abo mukora business imwe rero, ibanga ryo gutsinda kuri wowe burya ni uburyo ufata aba client. Ushobora gutekereza ko igishishikaje aba client aruko ugurisha kuri make… Yego nabyo harubwo byagufasha ariko mbere yo guhatana ugabanya ibiciro, hatana utanga service kumu client iruta iyo abona ahandi.
Kwita ku ba client ntibituma bakunda gusa business yawe ahubwo bituma bitegura kuba bakwishyura kandi bakishyura neza bakaguha amafaranga batijujuta
Kwigarururira imitima y’aba client ubinyujije mu kubaha service nziza bituma bakunda business yawe, bagakunda ibyo ubagurishaho no kuza kubigurira iwawe, ariko igikomeye bibakuramo kumva ko iyo bahahiye iwawe baba bahenzwe.
Kuba umu client wamukuramo icyo kumva ko uri kumuhenda bigufitiye inyungu kuko nibyo bizubaka bikomeye business hagati yawe n’uwo mu client aho bizageraho akajya akuzanira aba client utamuhamagaye.
Birahendutse kwita ku mu client ukamugumana kuruta kumuha service mbi akagenda witeze ko uzabona undi mu client umusimbura
Inyigo yakozwe ushobora gusoma ukanze aha yagaragaje ko igiciro cyo kubona undi mu client mushya kiri hejuru hagati y’inshuro 6 na 7 ugereranije n’igiciro cyo kugumana umu client waguriye iwawe
Muri business zawe ita ku kugumana abo ba client baguhisemo, barinde kuba wabahomba ngo bigire ahandi.
Umu client unyuzwe biroroshye akwamamariza ku buntu inyigo igaragaza ko yashishikariza abantu kuza guhaha iwawe kuva kuri 1 kugera ku 9
Umu client unyuzwe ni amahirwe atagira ingano uba ugize kuko kuba wamuhaye service akanyurwa, ibyo gusa biba bishobora gutuma ashishikarira kubwira business yawe abandi ndetse akabashishikariza kuza kugura, kuza guhaha. Ibyo bikugabaniriza amafaranga wari gutanga ushakisha aba client bishyashya ndetse bikakongerera inyungu wabaraga kumu client umwe, kuko wawundi umwe aba agiye kukuzanira abandi.
Nka mucuruzi.com twahisemo gukora iyi nyandiko, kugirango twongere twibutse abasomyi bacu ibanga ryo kwita ku mu client, kuko burya umu client unyuzwe niwe ubukungu bwawe bwihishemo.
Byanditswe na : UKURI Jean Claude