Ni ibihe bibazo ukwiye kwibaza igihe ugiye gutangira business yawe nto, utangije igishoro gito cyane?

Ni ibihe bibazo ukwiye kwibaza igihe ugiye gutangira business yawe nto, utangije igishoro gito cyane?

Utekereje gutangira Business, hari byinshi agomba kwitaho, gusa igihe ushaka gukora business unanayiririndira umutekano, uyirinda guhomba  no kunanirana mu ntangiriro, n’ubwo ari business nto, byibuze ibaze ibi bibazo unanabisubize…Fata urupapuro wibaze unanisubize, bigufashe kurushaho kwaguka mu gutegura business yawe

  1. Ni iki mu by’ukuri ugiye gucuruza?

a. Ku isoko ni iki uzanye uzaha umu client akakwishyura?

b. Ni inde uzakugurira, mbese umu client wawe ni inde?

c. Ni gute igitekerezo wagize cyo gukora iyo Business kizaba ingirakamaro ku baturage?

 

2. Ni gute intambara yo kumenyekanisha business yawe uzayirwana?

a. Ni gute aba client bazamenya Business yawe?

b.  Ni gute uzatera courage abavuga business yawe bayibwira abandi cyangwa bakuzanira abandi ba client?

 

3. Ni gute uzishyuza?

a. Bitewe na Business yawe, uzajya ubara inyungu ingana ite kuri service ukoze

b. Ese abagura iwawe bazajya bakwishyura gute? ni uko umuntu aguze? ni ku kwezi? uzajya wakira cash? uzishyuriza kuri internet cyangwa kuri mobile money,…

c. Garagaza uburyo bwose iyi project yawe izabyara amafaranga.



 

4. Ni iki kizakwereka ko Business yawe yageze yagenze neza kandi ko yungutse koko?

a. Uzemera ko business yawe iri kunguka nuba uri kwakira aba client bangahe ku munsi? cyangwa ku kwezi? cyangwa ku mwaka?

b. Iyi business yawe izaba yungutse amafaranga angahe mu mwaka?

 

5. Inzitizi

 

a. Ni izihe nzitizi ubona muri business ushaka gutangira?

b. Ni iki uzakora kugirango iyo cyangwa izo nzitizi zitagusenyera business?

 

 

 

 










CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP










Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *