Ubutumwa bwihariye ku Rubyiruko :Burya n’urubyiruko rwandura CoronaVirus; OMS iraburira urubyiruko rwibwira ko rufite ubudahangarwa kuri iyi ndwara

Ubutumwa bwihariye ku Rubyiruko :Burya n’urubyiruko rwandura CoronaVirus; OMS iraburira urubyiruko rwibwira ko rufite ubudahangarwa kuri iyi ndwara

Ubutumwa bwihariye ku Rubyiruko :Burya n’urubyiruko rwandura CoronaVirus; OMS iraburira urubyiruko rwibwira ko rufite ubudahangarwa kuri iyi ndwara

 

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, umukuru wa OMS, yatangaje ko ibyo urubyiruko rwiyemeza gukora muri ibi bihe bifite igisobanuro kinini kuri iyi ndwara n’umuvuduko  wayo mu kwandura, dore ko yashize hanze ubutumwa  aho  (OMS/WHO) iburira urubyiruko ko rutagomba kwibwira ko ari intakorwaho ku cyorezo cya coronavirus.

Kuri Dr Tedros, ibikorwa by’urubyiruko bishobora “kuviramo undi muntu urupfu cyangwa gukira”

Muri rusange iyi ndwara imaze guhitana abasaga 11,000 indwara yadutse mu mpera z’umwaka wa 2019 iterwa n’ubwoko bushya bwa coronavirus

 

Iyi ndwara abamaze kuyandura ni  277,000 mu gihe abagera 91,994 bo bamaze kuyikira

 

Umukuru wa OMS yatanze ubu butumwa nyuma yo kubona ko urubyiruko hirya no hino ku isi rwatereye agati mu ryinyo rutekerezako iyi ndwara ntanakimwe yarukoraho.

Igihugu cy’ubutaliyani nicyo gihugu kurubu gifite abantu benshi bishwe n’iyi ndwara dore ko ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 20 werurwe 2020, yahitanye abantu 627, bituma umubare w’abo imaze kwica muri iki gihugu ugera kuri 4032

Ibihugu byinshi ku isi byafashe ingamba zitoroshye :

 

  • Mu bwongereza, Ministiri w’intebe Boris Johnson yavuze ko utubari na Restaurants bifungwa
  • Muri America imipaka yayo na Mexico na Canada izafungwa kuri rwinshi mu rujya n’uruza
  • Muri espagne ho uri hanze ntampamvu, amarondo y’abasirikare azajya amufunga
  • Mubufaransa, amarondo ya polisi yakajijwe ku hategerwa gariyamoshi mu rwego rwakubuza abantu ingenzo za weekend
  • Mu Rwanda ho amashuri yahagaze ibyumweru 2, ndetse n’abakozi ba Leta n’abikorera aho bishoboka bari gukorera mungo zabo, ndetse n’utubari twasabwe gufunga bitarenze saa tatu z’ijoro mu mujyi wa kigali n’imijyi y’akarere, gusa mu byaro tugafunga bitarenze saa moya z’ijoro

 

Umukuru wa OMS, yatangaje ko n’ubwo abageze mu zabukuru aribo bazahazwa n’ iyi Ndwara, ntibivuze ko urubyiruko rutayirwara, bityo ko nabo bagomba kwirinda. Yanagarutse kandi ku kuba   muri Wuhan mu Bushinwa aho iyi ndwara yatangiriye busigara bwira ntamuntu mushya uyanduye, ko ari ikimenyetso cyiza ko no mu bindi bihugu ibi bishoboka, niba bakajije ingamba zo kuyirwanya

 

Ese ubushakashatsi buvuga iki ku budahangarwa bw’urubyiruko kuri iyi ndwara covid 19?

Abantu b’ingeri zose iyi ndwara bashobora kuyandura, gusa abageze mu zabukuru nibo izahaza akenshi ndetse n’abafite ubundi burwayi.

Urebye impuzandengo y’abo iyi ndwara yahitanye mu butaliyani ni abafite 78.5 (moyenne) byumvikana ko ihitana cyane abageze mu zabukuru

Gusa n’ubwo izahaza abageze mu zabukuru, 1% mubo yishe ni  abantu b’imyaka iri munsi ya 50, bivuga ko n’uri munsi y’iyo myaka ku bw’amahirwe macye ashobora kwisanga mubo iri buhitane, bityo buri wese akwiye kwirinda no kurinda gusakaza iyi virus

Nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ibivuga, Usibye kandi  abo bacyeya iyi ndwara yahitana, uyu muyobozi avuga ko  bishoboka ko harubwo itaguhitana ariko ukaba igikoresho yifashisha isesekara muri benshi , dore ko  ishobora kutaguhitana ariko wowe ukagenda uyanduza abagukikije bose,   kandi nanone ko ishobora kutaguhitana ikaba yakumaza ibyumweru n’ibyumweru mu bitaro, ikintu kigagaragaza ko urubyiruko narwo rugomba kwitonda no kwirinda iyi ndwara.

Kugeza ubu  covid 19 nta muti nta rukingo ariko hari uburyo bwo kuyirinda bukurikira :

  1. Gukaraba intoki neza n’amazi meza ndetse n’isabune
  2. Kwirinda kwegerana n’undi muntu uwariwe wese, byibuze metero 1 hagati yawe n’uwo wegereye aho waba uri hose
  3. Kwirinda kwikora mu maso, ku munwa no mu mazuru
  4. Kwirinda ingendo zitari ngombwa  cyane

Kwirinda kuramukanya abantu bahana ibiganza nabyo ni ingenzi cyane dore ko iyi virus akenshi iba igendagenda mu biganza by’abantu bashobora kuba bayikozeho mu matembabuzi ku buryo bumwe cyangwa ubundi

Uwo imaze gufata, mu gihe cyo kugaragaza ibimenyetso biza ari inkorora, umuriro,  cg kunanirwa guhumeka neza, igihe ufite ibi bimenyetso uhamagara ku murongo utishyurwa ugasaba ubufasha  ariwo 114

 

KANDA HANO USOME UBUTUMWA BWOSE KURI SITE YA OMS

 

 

 

 

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts

Leave a Reply