Umushinga wa PSDAG ushobora kugutera inkunga niba uri uri urubyiruko, uri umugore cg ufite ubumuga , ihutane umushinga wawe

Umushinga wa PSDAG ushobora kugutera inkunga niba uri uri urubyiruko, uri umugore cg ufite ubumuga , ihutane umushinga wawe

Umushinga wa PSDAG ushobora kugutera inkunga niba uri uri urubyiruko, uri umugore cg ufite ubumuga , ihutane umushinga wawe

 

Iri tangazo rihuje n’intego z’umushinga wa PSDAG nk’uko zasobanuwe matangazo ngarukamwaka IRG-APS-17-01.
Intego y’iyi gahunda yo gufasha abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kwihangira imirimo, ni ugufatanya n’abafatanyabikorwa gushora imari mu mishanga ikora kimwe muri ibi bikurikira: 1) Gutera inkunga ibigo bito n’ibiciriritse biyoborwa n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga; (2) Kongerera abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga amahirwe yo gutera imbere mu by’ubukungu no kugira uruhare mu buyobozi bw’ibigo bikora ibijyanye n’ubushabitsi bushingiye ku musaruro w’ukomoka ku buhinzi.
 Ibikorwa bishobora kuzaterwa inkunga
Muri iyi gahunda, PSDAG izatera inkunga ibikorwa by’ubwoko bubiri:
i. Ibikorwa bifasha ibigo bito n’ibiciriritse kongera imari ishorwa mu buhinzi, hakubiyemo amashyirahamwe (amakoperative) n’ibigo by’abikorera ku giti cyabo, biteza imbere abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga kandi bikabaha ijambo mu buyobozi, bikabaha akazi kandi bikabafasha kwihangira imirimo; na
ii. Ibikorwa bifasha urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga kubona uburyo bwo gukora imishinga mito ibyara inyungu1, wenda bagakorana n’ibigo bimenyereye mu gukora ubushabitsi bushingiye ku musaruro w’ubuhinzi.
Ibigo bito n’ibiciriritse biyoborwa n’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga
PSDAG ishaka gutera inkunga ibigo bito n’ibiciritse biyoborwa n’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga, bikaba bifite gahunda yo gushora imari mu buhinzi. Iyo nkunga ishobora kuba igizwe:

• Gufatanya kwishyura ibikoresho, urugero nk’amamashini akoreshwa mu buhinzi cyangwa gutunganya umusaruro, gukonjesha, kumiisha, gupfunyika n’ibindi;
• Kubaka ubushobozi bw’ibigo kugira ngo bishobore kugera ku ntego byihaye;
• Inkunga mu bya tekiniki igamije gufasha ibigo gushakira isoko ibyo bakora, gukora isesengura mu icungamutungo, kubona inguzanyo no kubahiriza amahame y’ubuziranenge.

 

KANDA HANO UMENYE IBYO USABWA N’UBURYO WADEPOZA






CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP




CLICK HERE AND SUBSCRIBE TO OUR YOUTUBE CHANNEL


Featured Posts :












CLICK SUBSCRIBE TO MUCURUZI TV YOUTUBE CHANNEL

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *