Business zidahenze mu gishoro wakora mu bihe bya Noheli n’ubunani ukinjiza amafaranga atari macyeya

Business zidahenze mu gishoro wakora mu bihe bya Noheli n’ubunani ukinjiza amafaranga atari macyeya

Mu bihe bya Noheli n’ubunani, benshi tumenyereye ko ari ibihe abatari bacyeya baba bafite amafaranga ndetse  benshi cyane biteguye guhita bishyura bagura cyangwa bagurira inshuti, imiryango , abavandimwe,…. Ku rundi ruhande , ni igihe umucuruzi yaba umukuru cyangwa se uciriritse aba ashobora gufungura amaso akarushaho kuba yabona andi mafaranga mu buryo bumwe cyangwa ubundi.  Dore zimwe muri business zidahenze wakora mu bihe bya Noheli n’ubunani ukabona amafaranga.

 

  1. Gurisha imyenda n’inkweto

Mu muco cyane cyane wo mu Rwanda, ariko siho gusa burya kuri Noheli n’ubunani abantu batari bacyeya ku isi hose bagura imyenda n’inkweto bishyashya. Aha usanga buri umwe umwe avuga ko adashaka gutangirana umwaka imyambaro ishaje bityo imyenda n’inkweto bikaba business yaza ku mwanya wa mbere muri ibi bihe bya Noheli n’ubunani ku muntu ushaka amafaranga.




2. Kora business ifitanye isano n’ubucuruzi bw’inyama z’ubwoko bwose

Aha bigaragarira buri wese  ko ubucuruzi bw’ibyerekeranye n’inyama mu Rwanda muri ibi bihe bya Noheli n’ubunani buba bushyushye. Aha ushobora gucuruza amatungo matoya cg amanini, ushobora kwinjira mu bucuruzi bw’inyama zibaze, ubucuruzi bw’inkoko cyangwa inkwavu, ubucuruzi bw’ibikoze mu nyama,…. aha biba bishoboka cyane kubona amafaranga agaragara.

3. Kora udu karita twihariye two kwifurizanya Noheli n’umwaka mushya

Mu bihe bya Noheli n’ubunani, abantu batari bacyeya bagura ama carta yo kwifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Uri umunyabugeni (artist) mu gihe nk’iki ni igihe cyo gukorera amafaranga, aho ushobora gukora ama carte adasanzwe, cyangwa se ibishushanyo bidasanzwe ku mbaho cyangwa ku bitambaro bifitanye isano na Noheli n’umwaka mushya muhire.




Utabaye wabyikorera ushobora kubishakashaka ku babikoze ukabirangura biba bishobora kugurwa na benshi.

4. Gurisha ibiryoherabana, nka  chocolate, ama biscuit, ama bombo, ..

Ibihe bya Noheli n’ubunani burya igice kinini cy’amafaranga kigenda mu biryoherabana kuko abana bitabwaho bidasanzwe muri ibyo bihe. Si abana gusa usanga no mu birori bitandukanye utuntu nka biscuit, chocolate, n’utundi two kurya duto duto twifashishwa na benshi, bityo kuba wakora aka business nk’ako bikaba bishobora kukubyarira inyungu.

Aha udashoboye kwiremera nkizo biswi cyangwa utundi turibwa turyoherera ushobora kuducuruza uturanguye.

 

5. Kora impano zifunze mu buryo bwihariye uzigurishe uko zakabaye

Hari abantu baba bifuza gutanga impano ariko baba batazi mu byukuri icyiza batangamo impano. Cyane cyane aha wibanda ku bagabo n’abagore bacyeya.  Mu gutegura izi mpano uzishyira mu  kintu kidafunze  hose, bivuga ko wazishyira nko mu gatebo cyangwa ikindi kindi ugatwikiraho igitambaro kibonerana ariko ukabifunga mu buryo bubereye ijisho. Ushobora gushyiramo ibyo kurya, udukinisho tw’abana. Wakwirinda gufungamo ibiba bireba abantu ku giti cyabo cyane nk’imyambaro, imikufi,…  ariko impano zaba rusange wazifashisha muri iyi business cyane cyane ibyo kurya, imbuto, utu biswi, udukinisho tw’abana,…




6. Gurisha ibyahindukira bamwe ibibibutsa iyo Noheli

N’ubwo abantu bakunda ibyo kurya no kunywa kuri Noheli, bakunda cyane n’impano zahinduka urwibutso rw’iyo Noheli cyangwa uwo mwaka. Ushobora gukora udupira twanditseho amagambo ya Noheli, cyangwa se ibishushanyo bitandukanye , Ushobora gukora indabo zitandukanye mbese aha cyane ibi bigendanye n’imitako.




7. Gurisha ibyatangwamo impano

Mu bihe nk’ibi abantu bakunda gutanga impano zitandukanye, aha abacuruza impeta, amasaha, imikufi, babona amafaranga atandukanye. Mu mpano kandi ntitwakwibagirwamo imyambaro itandukanye kuva ku masogisi kugeza ku makanzu n’ama kositimu ahenze.

 

8.  Gurisha ibikinisho by’abana

Nk’uko twakomeje kubivuga, Noheli n’ubunani ababyeyi bita cyane ku bana, aha abatari bacyeya babagurira ibikinisho bishyashya, aha rero ni ukumenya ko bishobora kuvamo business iryoshye mu bihe bya Noheli n’ubunani kwaba ari ugucuruza igikinisho kimwe kimwe, kubitumiza mu mahanga ukabiranguza,….

9. Kora business yo  gutegura ibitaramo ahantu batandukanye

Umuhanzi cyane cyane umaze gutera imbere aha biramworohera kuyoragura amafaranga mu bihe bya Noheli n’ubunani kuko we iyo ateguye igitaramo abantu biteguye kwishima no kwishimisha kumuha amafaranga ntibiba ari ikibazo rwose.

Iyi si business y’abahanzi gusa kuko n’umuhanzi mutoya ashobora kujya gushaka akabari cyangwa bar yumvikana nayo ku biciro bidahenze akajya asusurutsa aba client akabona amafaranga.




Utari umuhanzi nawe ushobora gushaka aho igitaramo cyabera, ukumvikana n’abahanzi batandukanye cyangwa abaririmba live, biba bishoboka cyane kubona amafaranga muri icyo gitaramo kuko ibihe bya Noheli n’ubunani benshi ntacyo biba bibatwaye kukwishyura ukabereka umuntu ubaririmbira.

Si ibitaramo bya muzika bishobora kuvamo amafaranga, aha abakina amakinamico, abasetsa abantu ndetse n’abataramyi batandukanye biba bishoboka ko bakorera amafaranga atari macyeya muri ibi bihe

 

10 . Haguruka utembere mu mugi ukwegereye urebe business ziriyo ukore akazi ko kuzirangira abantu bakwishyure

Burya no kumenya Business ziri gutanga amafaranga nacyo ni ikintu wacuruza.  Kugira amakuru kuko abantu runaka bari gukora kariya ka business nawe byakungura cyane kuko ayo makuru haba hari abiteguye kuyagura. Hari ubona abacuruza ibiti bya Noheli n’ubunani akifuza gukora iyo business ariko atazi ngo ni hehe nayikorera bigakunda, atazi ngo ese birangurirwa hehe? atazi ngo ese byunguka bite? Aha rero ni umwanya mwiza kuri wowe ubizi kuba watanga service zo kubwira abantu business bakora bakakwishyura aka nako ni akazi.

 

Byanditswe na : UKURI Jean Claude

 




Click here to join mucuruzi.com whatsup group

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *