Ni iki kihishe inyuma ya Business zizwi nka Multilevel Marketing harimo iziri kugenda zamamara cyane

Ni iki kihishe inyuma ya Business zizwi nka Multilevel Marketing harimo iziri kugenda zamamara cyane

Ni iki kihishe inyuma ya Business zizwi nka Multilevel Marketing harimo iziri kugenda zamamara cyane

Multi- Level Marketing ni Business kurubu igezweho, iri kugenda irushaho kwitabirwa gusa mu gihe bamwe bayivuga imyato abandi bayivumira ku gahera. Twifashishije  Rod Nichols, inyandiko ze kuri ubu bwoko bwa Business, turabasangiza bumwe mu bwenge wagakwiye kumenya niba warigeze wumva izi business uzana umuntu wamwinjiza ukabona amafaranga  bityo bityo.

Kurubu, Benshi bifuza gutangira kwinjiza amafaranga, batekereza aho bayashora, aho kurubu benshi banakwemeza ko bahuye byibuze rimwe n’umuntu ubabwira Business bakwinjizamo nawe wakwinjizamo abantu ukabona amafaranga.

Izi business akenshi zikwizeza gukira vuba no kwinjira mu bagwizatunga vuba vuba ariko hari ibyo ukwiye kuzuza kugirango winjire muri izo business waba utabyujuje ukareka kuba watwika amafaranga yawe uzinjiramo, gusa izi ziri muri business zifasha benshi kwigobotora ubukene ariko dore icyo ukwiye kwitaho kugirango iyo business iguhire

 

  1. Emera kwigishwa

Ubu bwoko bwa Business, ntago ari business uko uko ubitekereza cyangwa uko ubyumva mu mutwe. Ntago ari business byoroshye ko uhita umenya 100% uko ba Nyirayo bayungukamo. Ni business ifite amabanga menshi akenshi aba azwi n’abayirimo. Niba uzi neza ko iyo business uri kwinjiramo hari abandi bazikoze kandi bakabasha gukirigita ifaranga, nawe wabikora bigakunda. Utemeye guca bugufi ngo wigishwe kandi uharanire kumenya amabanga abo bakora iyi Business bakoresha, ntago iyi business wayibasha, ariko ayo mabanga uyamenye ukayashyira mu bikorwa amafaranga wayabona.

 

  1. Gira inzozi wihe n’intego zo kuzazisohoza

Inyigo zitandukanye zerekana ko  byoroshye kugira inzozi, ariko ababasha kuzandika ahantu bagategura n’inzira bazanyuramo ngo bazishyire mu bikorwa ni bacye cyane.

Ufite inzozi , byakorohera kudacika intege muri iyi Business

 

  1. Gukorana umurava




Icyo benshi bibeshya kigatuma bahita bacika intege muri iyi business, ni ukumvako uzabona amafaranga udakoze, ukumvako kubona kuri aya mafaranga bizikora ariko burya sibyo. Iyi business isaba ko ukora kandi ugakorana umwete n’umurava. Korana cyane n’abagutanze muri Business, kandi wumve ko aya atari amafaranga azizana cyangwa se ko kwinjira muri iyi business ari ukwikinira nyuma amafaranga akisuka.

Niba warahisemo iyi business, fata buri gihe akanya ko kuyitekerezaho, ufate akanya ko kwiga uburyo uzayishyira mu bikorwa, witabire inama n’amahugurwa kuko aka kaba ari akazi

 

 

  1. Wihindagurika mu mikorere yawe no mu buryo ukora ako kazi

Izi business zigusaba kwinjiza umuntu ukabihemberwa, ni business zishoboka zishobora no kugukiza, ariko benshi bakora ikosa ryo kwibwira ko bizabakiza vuba vuba aho uzinjira muri iyi business ugahita ubona amafaranga yisuka kuri compte yawe kandi ntacyo ukoze.

Uzasabwa guhura n’abantu benshi, uzasabwa gusobanura kenshi iyi business, uzateshwa agaciro hari n’abazagutuka kuko uburyo iyi business yubatse hari abo uzasanga batayumva neza cyangwa barayigiyemo bagahomba bitewe n’impamvu zitandukanye  rimwe na rimwe zifitanye isano n’uko bumvise iyi business, n’uko bayikoze.

Umuntu udacika intege, kandi udahindagurika mu bitekerezo niwe gusa ushobora kuba yakora iyi business ikamuhira.

  1. Gira inshuti

Izi business ntago ari nko gucuruza ikintu runaka nkenerwa byoroshye. Aha ukora iyi business kugirango umuntu rukana ayizemo bisaba ko aba akwizeye. Iyo uwo ushishikariza kwinjira muri iyi Business atakwizeye biragoye ko akwemerera kuyizamo

 

Izi business zigenda zigwira kuri ubu, gusa usabwa guhitamo witonze iyo ujyamo niba koko wumva ushaka kuyikora… Ukayijyamo wamaze kumva uko yunguka, uko ikura, uko network yubakwa kuko ntago zose zunguka kimwe, ntizishora kimwe, kandi ntago zose zemewe ku mugaragaro.  Perereza ubaze umenye iyo Business ugiye kwinjiramo niba yemewe muri Leta ubamo, niba hari abayikoze koko bikabahira kandi niba n’inzira banyuzemo nawe wazinyuramo bikaguhira.

 

Byanditswe na UKURI Jean Claude

 

 

 

CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP GROUP
Previous : Job at Ministry of Infrastructure : Contractual Employees (2 Months Contract) (Deadline: 12 February 2018)
Next : Job at US Mission Kigali Rwanda: CDC Administrative Assistant – Human Resources and Finance (Deadline: 22 February 2018)

Related posts

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Recommended
Recommended
Job at Ministry of Infrastructure : Contractual Employees (2 Months…