Isoko ryashyizwe hanze: Kugura, Kugemura ibikoresho no Gutanga Serivisi Bitandukanye Bikenewe mu Mwaka wa 2022 (Deadline: 20 December 2021)

Isoko ryashyizwe hanze: Kugura, Kugemura ibikoresho no Gutanga Serivisi Bitandukanye Bikenewe mu Mwaka wa 2022 (Deadline: 20 December 2021)

Isoko ryashyizwe hanze: Kugura, Kugemura ibikoresho no Gutanga Serivisi Bitandukanye Bikenewe mu Mwaka wa 2022 (Deadline: 20 December 2021)

     ITANGAZO RY’IPIGANWA

 

ISOKO N° 01  ARCT-RUHUKA  2021

INYITO Y’ ISOKO: KUGURA,KUGEMURA IBIKORESHO NO GUTANGA SERIVISI BITANDUKANYE BIKENEWE MU MWAKA WA 2022.

Umuryango Nyarwanda w’Abajyanama ku Ihungabana ( ARCT-RUHUKA) uramenyesha  Ibigo by’ubucuruzi naba Rwiyemezamirimo bose babyifuza, bujuje ibyangombwa bisabwa mu gupiganwa kandi babifitiye ubushobozi, ko ushaka gutanga amasoko  ry’ipiganwa mu byiciro  (Lots) bikurikira:

ICYICIRO 1: Kwakira inama n’amahugurwa (Hotel services) bizajya bibera ahantu hatandukanye muturere  dukoreramo ndetse no kugemura ibyo kurya no kunywa  (Outside catering) kuhabereye inama cyangwase amahugurwa.

ICYICIRO 2:Kugura no kugemura ibikoresho byo mu biro ndetse n’iby’isuku (stationaries and cleaning materials )

ICYICIRO 3: Gusana ibikoresho byo mu biro, ibyikoranabuhanga na murandasi ya ARCT-RUHUKA  (Website  na  IT equipment, maintenance),

ICYICIRO 4:  Gusana  imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi, gutera irangi no gusana inyubako.

ICYICIRO 5 : Gukanika ibinyabiziga imodoka na moto (Maintenance and vehicles ,and motorcycles repair)

ICYICIRO 6 : Imodoka zo Gutwara abakozi bagiye mu kazi mu mujyi wa Kigali ndetse   no mu  turere, n’ imodoka zo kwamamaza (Mobile Caravan) n’ibijyanye nazo byose, zizakoreshwa mu bukangurambaga  mu turere twose..

ICYICIRO 7: Kudoda imyenda itandukanye (T-shirts, amaboko maremare ,amagufi, ingofero ,kwandika kumyenda , gukora amadarapo, gukora banner na pullup no kuzandikaho , gucapa ibitabo , amakarita,  no gukora inkuru mbarankuru (Documentary films).

ICYICIRO 8: Umunyamukuru w’igenga / Ikinyamakuru kigenga/Radiyo / Televiziyo ( gucishaho inkuru, amatangazo no Kwamamaza)  wo gukora  inkuru, inkuru  mbarankuru (Documentary films), no Gufasha ARCT RUHUKA Ruhuka kumenyekanisha ibyo ikora.

Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA ku cyicaro gikuru kiri KIBAGABAGA, ku muhanda ujya ku bitaro bya Kibagabaga (KG 321 St). Ibyo bitabo bizafatwa n’ ababikeneye guhera ku itariki ya 22/11/2021  nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi makumyabiri yu Rwanda  (20,000Frw), adasubizwa, agomba gushyirwa kuri Konti  Nº 20026973004 ya ARCT-RUHUKA VENTE  iri muri I&M BANK, bakaza bitwaje inyemeza bwishyu.

Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’umwimerere (Original ) cyangwa se kopi iriho umukono wa Noteri, na kopi eshatu z’igitabo cy’ipiganwa, bigomba kuba byagejejwe mu bunyamabanga nshingwabikorwa bwa ARCT-RUHUKA, bitarenze kuwa  20/12/2021, saa yine (10H00) za mu gitondo.

Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’abapiganwa tariki ya 20/12/2021 , guhera Saa tanu zuzuye (11H00am) mu cyumba cy’ inama cya ARCT-RUHUKA.

 

Bikorewe i Kigali, ku wa 15/11/2021

 

Annonciata KALIGIRWA

Umuyobozi wa ARCT-RUHUKA

 





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts