Akazi ku Mwanya W’abashoferi at JALI GROUP LTD : (Deadline 22 March 2022)
ITANGAZO RY’AKAZI
Ubuyobozi bwa Jali Transport ltd buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko Jali Transport ltd yifuza gutanga akazi ku mwanya w’abashoferi b’imodoka zo mu bwoko bwa coasters na Buses. Ababyifuza bagomba kuba bujuje ibi bikurikira;
- Kuba ari umunyarwanda cyangwa umunyamahanga ufite ibyangombwa bimwemerera gukorera mu Rwanda
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu cyiciro cya D na D1
- Kuba afite uburambe butari munsi y’imyaka itanu mu gutwara imodoka zitwara abagenzi rusange bigaragazwa n’ibyangombwa byaho yakoze (Icyemezo cy’umukoresha wa nyuma)
- Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igifungo kirengeje amezi atandatu
- Kuba yiteguye gukora ikizamini cyo kwinjira mukazi
Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na;
- Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’Umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba yandikiwe Umuyobozi Mukuru wa Jali Transport ltd
- Fototoki y’indangamuntu cyangwa passport ku bamyamahanga bemerewe gukorera mu Rwanda
- Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara imodoka rufite gategori D ku batwara coasters na D1 ku bifuza gutwara Bus
- Icyemezo gitangwa na muganga wemewe na leta cyerekana ko afite amagara mazima
Inyandiko yuzuye isaba akazi igomba kuba yagejejwe mu bunyamabanga bwa Jali Transport ltd bitarenze taliki 22/03/2022 saa kumi n’imwe z’umugoroba.
Kubindi bisobanuro mwahamagara nimero zikurikira: 0788779286 cyangwa 0788484284
Bikorewe I Kigali, kuwa 08/03/2022
TWAHIRWA Innocent
Umuyobozi Mukuru
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.