Driver at Bible Society of Rwanda (BSR): (Deadline 14 April 2022)
ITANGAZO RY’AKAZI – Driver
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Société Biblique du Rwanda/ Bible Society of Rwanda –BSR) urashaka gutanga akazi ku mwanya w’umushoferi “Driver”.
Abifuza gupiganira uwo mwanya bagomba kuba bujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari umunyarwanda ufite imyaka itarenze 45 y’amavuko
- Kuba ari umukristo w’Itorero/Kiliziya ry’umunyamuryango wa BSR
- Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, Permi Category B na D, aramutse azi gukanika byaba ari akarusho
- Kuba yararangije amashuri abanza (Post primary Education)
- Kuba afite uburambe mu gutwara ibinyabiziga nibura bw’imyaka itanu (5) byemezwa n’ibyemezo yahawe n’aho yakoze
- Kuba abasha kuvuga neza no kwandika ikinyarwanda, aramutse azi izindi ndimi byaba ari akarusho
- Kuba ashobora gukorana n’abandi (Team work)
- Kuba ari inyangamugayo
Dosiye isaba akazi igizwe n’ibi bikurikira:
- Ibaruwa isaba ako kazi yandikirwa Umunyamabanga Mukuru wa BSR
- Umwirondoro wose w’usaba akazi (CV)
- Kopi y’irangamuntu n’iy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga B na D
- Icyemezo cy’ubuhamya gisinyweho n’umushumba wo mu itorero cyangwa Kiliziya by’abanyamuryango ba BSR
- Ibyemezo by’aho yakoze mbere
Dosiye isaba akazi igomba kuba yageze ku biro bya BSR bitarenze taliki ya 14/04/2022 sa sita z’amanywa (12h00). Abujuje ibisabwa bazatoranywa gukora ikizami nibo bazahamagarwa gusa.
Bikorewe i Kigali kuwa 31/03/2022
Rev. RUZIBIZA Viateur
Umunyamabanga Mukuru wa BSR
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.