Isoko ryo kugemura imashini ikaranga ikawa n’ibindi bikoresho bikenerwa m’uruganda rukaranga ikawa: ( Deadline: 26 October 2020 )
KOPERATIVE DUKUNDE KAWA
Akarere ka Gakenke
Umurenge wa Ruli
TIN : 101481390
Tel : 0788482711-0782142193
E-mail : [email protected]
Web: www.dukundekawa.rw
ITANGAZO RYOKUGEMURA IMASHINI IKARANGA IKAWA N’IBINDI BIKORESHO BIKENERWA M’URUGANDA RUKARANGA IKAWA
Koperative DUKUNDE KAWA ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Akarere ka Gakenke mu Murenge wa Ruli, ibitewemo inkunga na USADF iramenyesha ba Rwiyemezamirimo bose babishoboye kandi babifitiye ibyangombwa ko igiye gutanga isoko muburyo bukurikira
LOT2 Kugemura Imashini Ikaranga ikawa n’ibindi bikoresho bikenerwa m’uruganda rukaranga ikawa
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona inyandiko ikubiyemo amabwiriza y’ipiganwa, kuva kuwa 30 Nzeli 2020, bamaze kwerekana mu bunyamabanga bwa Koperative Dukundekawa ko bishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri (Rwf 20.000) ashyirwa kuri konti No 00263-00674933-13 yafunguwe muri Banki ya Kigali ku izina rya Koperative Dukunde Kawa.
Gusura ahazakorerwa imirimo biteganijwe kuwa 07/Ukwakira/2020, bikazayoborwa n’Intumwa ya Koperative Dukunde Kawa. Guhaguruka ni saa tanu (11h00) za mugitondo ku biro bya Koperative.
Inyandiko z’ipiganwa zanditse neza mu cyongereza zigomba kuba zageze mu bunyamabanga bwa Koperative bitarenze kuwa 26 Ukwakira 2020 saa yine za mugitondo (10h00 am). Inyandiko zizahagera nyuma y’isaha ntizizakirwa. Gufungura inyandiko z’ipiganwa bizakorwa tariki ya 26 Ukwakira 2020 guhera saa yine n’igice za mu gitondo (10h30) mu cyumba cy’inama cya Koperative Dukundekawa mu ruhame. Andi mabwiriza y’ipiganwa akubiye mu igitabo cy’isoko.
Icyitonderwa : 1) Iri tangazo risimbuye iryatazwe tariki ya 24 Kamena 2020.
- Rwiyemezamirimo waguze igitabo ku itangazo rya mbere, ntakindi azagura ahubwo azagihabwa kubuntu kandi yemerewe gupiganwa nta bindi byangombwa atanze.
- Iri tangazo warisanga kuri Website: dukundekawa.rw ya Koperative
Bikorewe i Ruli, kuwa 29 Nzeli 2020.
MUBERACelestin
Perezida wa Koperative Dukunde Kawa
Itangazo ry’isoko ryibikoreshoa63ef441f37242d843756a938ef59019
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.