Isoko ryo Kugura no Kugemura ihene 120 z’amashashi: Deadline: 10 August 2020
ITANGAZO RY’ IPIGAGANWA
ISOKO N0 04/CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO
INYITO Y’ ISOKO: KUGURA NO KUGEMURA IHENE 120 Z’AMASHASHI MU KARERE KA NYARUGURU MU MIRENGE YA NGERA NA NGOMA.
Umuryango utegamiye kuri Leta CENTRE IGITI CY’UBIGINGO uramenyesha ba Rwiyemezamirimo babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko ishaka gutanga isoko mu buryo bukurikira :
LOT 1: Kugura no kugemura Ihene 120 z’ amashashi zigeze igihe cyo kwima cyangwa zimye.
Abifuza gupiganira iri soko bashobora kubona ibitabo bikubiyemo amabwiriza agenga iri piganwa ku biro bya CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO biri mu murenge wa Tumba ku muhanda ugana ku Kanyaru SH 1 RD 147. Ibyo bitabo bizafatwa n’ababikeneye guhera ku itariki ya 28//07/2020 nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000Frws)adasubizwa kuri konti yitwa Tree of life Centre Assistance numero 050-00290367-63 /Frws iri muri Banki ya Kigali (BK) ishami rya HUYE agahabwa inyemeza bwishyu na CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO.
Amabahasha afunze neza arimo ibyangombwa bisabwa by’ umwimerere cyangwa kopi iriho umukono wa noteri, kopi eshatu, imwe ikaba ari umwimerere (Orginal), bigomba kuba byagejejwe mu biro by’ ushinzwe amasoko aho CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO ikorera bitarenze kuwa 10/8//2020 saa ine ni gice(10h30) za mu gitondo.Uzarenza igihe ntazakirwa.
Gufungura amabahasha bizakorerwa mu ruhame rw’ abapiganwa kuri uwo munsi 10/8/2020 saa tanu zuzuye (11h00) mu cyumba cy’ inama cya CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO.
Bikorewe i Huye ku wa 27/07/202
UMUYOBOZI WA CENTRE IGITI CY’ UBUGINGO
Sr. Alexia MASENGESHO
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.