Itanganzo Akazi k’abakarani b’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire mu Rwanda -Population & Housing Census 2022: (Deadline 16 December 2021)
Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu rwanda, gifatanyije n’ Uturere n’ Imirenge yose y’ Igihugu, Kirashaka guha Abarimu bo mu mashuri abanza akazi k’ igihe gito ko gukora Ibatura Rusange ry’ Abaturage n’ Imiturire mu Rwanda rizaba muri Kanama 2022.
Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Kuba ari Umunyarwanda;
- Kuba ari umwarimu wigisha mu mashuri abanza;
- Kuba ari indakemwa mu mico no mu myitwarire;
- Kuba azi gukoresha smart phone;
- Kuba afite ubuzima buzira umuze;
- Kuba yiteguye gukora Ibarura Rusange mu mudugudu atuyemo cyangwa undi mudugudu umwegereye.
- Kuba nta yindi mirimo azakora guhera tariki ya 19 Nyakanga 2022 kugeza tariki ya 05 Nzeri 2022.
Gusaba akazi bizakorwa hakoreshejwe ikoranabunga huzuzwa ibisabwa muri Form yabugenewe, Usaba akazi azanyura kuri recruitment.statistics.gov.rw; hanyuma yuzaza amakuru akenewe.
Kohereza amakuru yujujwe bizakorwa guhera tariki ya 3 kugera tariki ya 16 Ukuboza 2021; byumvikane ko itariki ntarengwa ari 16/12/2021, saa sita z’ ijoro.
Bikorewe i Kigali ku wa 24 Ugushyingo 2021.
MURANGWA Yusuf
Umuyobozi Mukuru.
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.