![Itangazo rihamagarira Gupiganira Isoko ryo Kubaka Inzu/Icumbi muri Urugaga Nyarwanda rw’ Amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda: NCCR): (Deadline 17 February 2025)](https://i0.wp.com/mucuruzi.com/wp-content/uploads/2023/08/National-Cooperatives-Confederation-of-Rwanda.png?fit=800%2C413&ssl=1)
TENDER NOTICE No: 01/2025
ITANGAZO RIHAMAGARIRA GUPIGANIRA ISOKO RYO KUBAKA INZU/ICUMBI
Urugaga Nyarwanda rw’ Amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda: NCCR), ruramenyesha abantu bose ko rwifuza kubaka inzu y’icumbi bityo rukaba ruhamagarira ba rwiyemezamirimo ko baza gupiganira isoko ryo kubaka iyo inzu/ iryo cumbi.
Aho igikorwa kizabera: Akarere ka GATSIBO; Umurenge wa GITOKI; Akagarika ka CYABUSHESHE; umudugudu wa NYARUNAZI.
Igihe igikorwa kigomba gukorwamo: Amezi abiri nyuma yo gusinyana amasezerano na Rwiyemazamirimo.
Abemerewe gupiganira iryo soko ni aba bakurikira: (i)Abantu ku giti cyabo, (ii) Ibigo by’ubucuruzi, (iii) amakoperative, bagomba kuba babifitye ibyangombwa bitangwa n’inzego zibifitiye ububasha bubemerera gukora iyo mirimo bagomba kandi kuba babifitemo uburambe butari munsi y’ imyaka itatu bakora iyo mirimo bikagaragazwa na attestation de service rendu bahawe n’ibigo 2 bakoranye nabyo.
Gusura ahazubakwa iyo nzu byatangiye kuva tariki ya 12/02/2025 kugeza kuwa 17/02/2025.
Abifuza gupiganira iryo soko bashobora kubona igitabo gikubiyemo amabwiriza agenga ipiganwa ku cyicaro cya NCCR kiri mu mugi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyakabanda, ku Kabusunzu nyuma yo kwishyura amafaranga ibihumbi icumi (10,000) adasubizwa kuri konti ya NCCR N° 4024200011829 iri muri EQUITY Bank yanditswe mu mazina ya NCCR, guhera tariki ya 13/02/2022 kugeza kuwa 17/02/2025.
Kwakira amabaruwa afunze neza bizarangira tariki ya 19/02/2025 saa tatu zuzuye,
Naho gufungura amabahasha afunze neza bizakorwa kuri uwo munsi guhera saa tanu n’igice (11:30AM) zuzuye mu ruhame.
Bikorewe i Kigali kuwa 11/ 02/ 2025
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCCR
MUHIRE RUBANGO
Attachment
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.