Itangazo ry’ Abaveterineri Bikorera Bifuza Guterwa Inkunga muri VSF-BELGIUM: (Deadline 9 April 2021)
ITANGAZO
Umushinga PRISM (Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock) ugamije iterambere ry’ubworozi bw’inkoko n’ingurube, ishami ryawo ryo guteza imbere serivisi veterineri rishyirwa mu bikorwa ku bufatanye hagati y’Umuryango mpuzamahanga Vétérinaires Sans Frontières – Belgique (VSF – B) n’umuryango nyarwanda w’Abahinzi n’Aborozi bo mu Rwanda ’’IMBARAGA’’, ku nkunga y’Ikigo cy’Ababirigi Kigamije Iterambere ’’ENABEL’’, ukaba ukorera mu turere twa Gisagara, Muhanga, Nyamagabe, Bugesera, Rwamagana, Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu na Rusizi, urifuza kongerera ubushobozi abaveterineri mirongwitanu (50) bikorera ku giti cyabo, bakorera muri utwo turere. Bakazaterwa inkunga mubyiciro bitandukanye hagamije guteza imbere serivisi veterineri by’umwihariko serivisi zihabwa aborozi b’inkoko n’aborozi b’ingurube.
ABAVETERINERI BIKORERA BIFUZA GUTERWA INKUNGA N’UMUSHINGA BAGOMBA KUBA BUJUJE IBI BIKURIKIRA :
1. Kubayarize ibijyanye no kuvura cyangwa kwita ku matungo kandi abifitiye impamyabumenyi yatanzwe n’ikigo cyemewe na Leta y’u Rwanda (icyiciro A0 cyangwa kirenze ho, icyiciro A1 cyangwa icyiciro A2);
2. Kuba akora nk’umuveterineri wikorera ku giti cye (Vétérinaire Privé / Private vet) mu turere dukurikira:
- Mu karere ka Gisagara (Intara y’amajyepfo), by’umwihariko mu mirenge ya Save, Ndora, Musha, Mugombwa na Nyanza cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Muhanga (Intara y’amajyepfo), by’umwihariko mu mirenge ya Muhanga, Mushishiro, Kiyumba, Shyogwe na Kibangu cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Nyamagabe (Intara y’amajyepfo), by’umwihariko mu mirenge ya Musange, Nkomane, Mushubi, Tare na Gasaka cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Bugesera (Intara y’uburasirazuba), by’umwihariko mu mirenge ya Nyamata, Ntarama, Mayange, Ruhuha na Rilima cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Rwamagana (Intara y’uburasirazuba), by’umwihariko mu mirenge ya Muyumbu, Kigabiro, Mwurire, Musha na Muhazi cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Gicumbi (Intara y’amajyaruguru), by’umwihariko mu mirenge ya Byumba, Rushaki, Rutare, Rukomo na Mutete cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Rulindo (Intara y’amajyaruguru), by’umwihariko mu mirenge ya Kinihira, Bushoki, Mbogo, Buyoga na Murambi cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Musanze (Intara y’amajyaruguru), by’umwihariko mu mirenge ya Busogo, Nkotsi, Gacaca, Rwaza na Remera cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Rubavu (Intara y’uburengerazuba), by’umwihariko mu mirenge ya Cyanzarwe, Rugerero, Rubavu, Nyundo na Nyakiriba cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
- Mu karere ka Rusizi (Intara y’uburengerazuba), by’umwihariko mu mirenge ya Bugarama, Gihundwe, Kamembe, Nyakabuye na Rwimbogo cyangwa mu mirenge yegeranye n’iyo;
3. Kuba yanditse m’Urugaga rw’Abaveterineri mu Rwanda (RCVD), afite uruhushya (licence) rumwemerera gukora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo. Utarufite yahamagara kuri telephone 0788883525 yo mu rugaga RCVD bakamufasha;
4. Kuba atuye / aba kandi anakorera aho asaba gutererwa inkunga;
5. Kugaragaza ubushake bwo gukorana n’umushinga agaragaza mu nyandiko uko ibikorwa bye bimeze n’ibyo yifuza guterwamo inkunga, by’umwihariko yibanda kuri serivisi zo guteza imbere ubworozi bw’inkoko n’ingurube (Business plan ifata nibura imyaka itatu);
6. Kuba atanga serivisi nziza ku borozi kandi bigaragara koko ko yitangira umurimo akora;
7. Kuba ari indakemwa mu mico no mu myifatire (inyangamugayo);
8. Kuba yiteguye gukorana cyangwa asanzwe akorana n’ikigo cy’imari kugirango abashe kubona uruhare asabwa m’umushinga we (business ye);
9. Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto kuko muri business ye agomba kugaragaza uko agera kubaturage, ataba arufite akaba ari mu nzira zo kurushaka;
10. Kuba afite uburambe mu bijyanye no kwita ku matungo ni akarusho;
11. Abakandidab’abari n’abategarugori barashishikarizwaby’umwihariko kwitabira iki gikorwa mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’uburinganire m’umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo.
ABAZATANGA AMADOSIYE BASABWE GUSHYIRAMO IBI BIKURIKIRA:
1. Ibaruwa isaba yandikiwe umuyobozi w’umushinga iriho aderesi yuzuye ndetse na numero ya telefoni;
2. Umwirondoro (curriculum vitae);
3. Fotokopi ya diplome;
4. Icyemezo kigaragaza ko yiyandikishije kandi azwi n’Urugaga rw’Abaveterineri mu Rwanda (RCVD), akaba afite uruhushya rwo gukora umwuga w’ubuvuzi bw’amatungo, yaba yararusabye atararubona akagaragaza icyemezo ko yarusabye;
5. Fotocopiy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga catégorie A (niba arufite), utarufite ntakumiriwe ariko agomba kugaragaza ubushake bwo kurushaka);
6. Icyemezo kigaragaza ko hari Umurenge akoreramo (umwe muyavuzwe haruguru cyangwa ihana imbibi nayo;
7. Businessplan irambuye (kugeza ku myaka itatu);
8. Icyemezo cy’uko ubucuruzi bwe bwandikishijwe ku rwego rubifitiye ububasha (niba ari umucuruzi).
AHO BAZASHYIRA AMADOSIYE
Murwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo, amadosiye yuzuye azoherezwa m’uburyo bw’ikoranabuhanga kuri email: ngizweclaude@ymail.com na kopi kuri desirebimenyimana@imbaraga.org. Uzagira ikibazo mugutanga dosiye m’uburyo bw’ikoranabuhanga, dosiye ye ayishyikirize ubuyobozi bw’akarere k’aho asanzwe akorera.
IGIHE NTARENGWA CYO GUTANGA AMADOSIYE:
Gutanga amadosiye bizatangira kuwa 29 Werurwe birangire kuwa 09 Mata saa kumi n’imwe (17:00 PM).
ICYITONDERWA:
Abaveterineri bazatoranywa bazafashwa kongera igishoro cyabo, harimo inkunga itangwa n’umushinga ndetse no guhuzwa na SACCO mu mirenge yavuzwe haruguru kugirango usaba abashe kubona uruhare rwe.
Umushinga kandi uzabafasha kubona amahugurwa bakeneye mu bworozi no mu buvuzi bw’amatungo, icungamutungo, kubona ibikoresho binyuranye bijyanye no kubika inking zikoreshwa m’ubworozi, ibikoresho byo gutera intanga ku ngurube no kunka n’ibindi…
Abakeneye ibindi bisobanuro kubijyanye n’iki gikorwa bagahamagara kuri telefoni 0788610584 cyangwa kuri 0788481500.
Bikorewe i Huye kuwa 25 Werurwe 2021.
Dr BIMENYIMANA Désiré,
Umuyobozi w’umushinga PRISM / ENABEL – Ishami ryo guteza imbere servisi veterineri
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.