Itangazo ryakazi ku mwanya wa Agronome at NDATWA Cooperative: (Deadline 13 January 2023)

Itangazo ryakazi ku mwanya wa Agronome at NDATWA Cooperative: (Deadline 13 January 2023)

Itangazo ryakazi ku mwanya wa Agronome at NDATWA Cooperative: (Deadline 13 January 2023)

KOPERATIVE INDATWA ZA KAMONYI

Koperative INDATWA ZA KAMONYI yatangijwe kuwa 15 Werurwe 2017. Ikaba yarabonye ubuzimagatozi muri uwo mwaka. Ifite abanyamuryango basaga 1,500 Baturuka mu mirenge itatu; Mugina, Rugalika na Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi bakaba bahinga mu gishanga cya Ruboroga. Ifite icyicaro mu murenge wa Rugalika. Iyi Koperative ikaba igerageza gushyira imbaraga munmishinga iyayo ibyara inyungu byumwihariko ku bihingwa by’ ingenzi nk’ ibigori ,ibishyimbo n’imboga.
UMWANYA: Agronome Aho azakorera: umurenge (Nyamiyaga, Rugalika na Mugina) mu karere ka Kamonyi ahao koperative ikorera.

Inshingano z’ ibanze;
• Gufasha koperative n’abanyamuryango kuzamura umusaruro uva mu buhinzi mu bwiza no mu bwinshi
• Gushishikariza abanyamuryango gukoresha neza inyongeramusaruro no gukurikirana uko bikorwa.
• Gufasha abahinzi gutegura no gukurikirana gahunda y’ihinga no gusimburanya ibihingwa mu murima.
• Gutanga raporo zihoraho z’ibikorwa byose byerekeye ubuhinzi muri koperative.
• Gushishikariza abanyamuryango kubungabunga ibikorwaremezo ndetse n’ibikoresho bifasha mu kongera no gufata neza umusaruro.
• Gukora n’akazi kose ashobora guhabwa hagamijwe guteza imbere koperative.
Ibisabwa;
Umukandida kuri uyu mwanya agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza A0 mu bijyanye n’ubuhinzi (‘
  • Kuba afite uburambe mu kazi by’ibura bw’ imyaka 2 mu bijyanye n’ubuhinzi (kuba yarakoranye n’amakoperative y’ubuhinzi byaba ari akarusho)
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara moto icyiciro cya A (byaba ari akarusho)
  • Gusaba akazi;

Abakandida bujuje ibisabwa bagomba kugeza ku biro bya koperative amabaruwa asaba akazi yandikiwe perezida wa koperative, (CV), fotokopi y’impamyabumenyi, fotokopi y’indangamuntu, ibyemezo bigaragaza aho yakoze n’uruhushya rwo gutwara moto, bitarenze kuwa 13 Mutarama 2023 saa saba (01H00 PM) ku:
Cyicaro Cya Koperative INDATWA ZA KAMONYI giherereye ku Rugalika (akagali ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika akarere ka Kamonyi. Kubindi bisobanuro mwahamagara numero zikurikira: 0790966014,0788708934

Bikorewe Rugalika Kuwa 21 Ukuboza 2022

Erneste TUYISENGE
Perezida wa Koperative





CLICK HERE TO JOIN MUCURUZI.COM WHATSAPP BUSINESS GROUP





Kindly Note

All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.








WELCOME TO OUR WHATSAPP GROUP

Related posts