Itangazo ry’akazi ku Myanya y’aba shauffeurs muri Special Drivers United Ltd: (Deadline 3 May 2025)
ITANGAZO RY’AKAZI KU MYANYA Y’ABA CHAUFFEURS
Ubuyobozi bwa sosiyete Special Drivers United Ltd, buramenyesha abantu bose babyifuza kandi bujuje ibisabwa ko bwifuza gutanga akazi ku myanya itatu y’abashoferi:
Ibisabwa ni ibi bikurikira:
- Kugira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rufite categories B &D byibuze rumaze imyaka itanu,
- Kuba byibuze wararangije amashuri atatu yisumbuye
- Inyandiko zisaba akazi zigomba kuba zigizwe na:
- Ibaruwa isaba akazi iherekejwe n’umwirondoro (CV) wuzuye w’usaba yandikiwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Special Drivers United Ltd,
- Fotokopi y’indandamuntu cyangwa ikiyisimbura,
- Fotokopi y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Driving Licence) ruriho categories twavuze haruguru kandi iriho umukono wa noteri,
- Kuba yiteguye gukora ikizamini cyo kwinjira mu kazi (Interview na pratique),
- Kwemera guhita utangira akazi mu gihe waba utsindiye uyu mwanya.
- Kuba wabasha kuvuga neza icyongereza no kubasha kuvuga urundi rurimi rumwe igiswahili cyangwa igifaransa
- Fotokopi y’ibyemeza amashuri yasabwe haruguru iriho umukono wa Notaire.
Ababyifuza bujuje ibisabwa, bagomba kuba bagejeje dossiers zabo zisaba akazi ku bureau bya SDU Ltd kuri address iri haruguru, cyangwa bakabyohereza kuri email (all in one file) [email protected] bitarenze taliki 03/05/2024 saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba.
Bikorewe I Kigali none taliki 26/04/2024
Hatibu RWAKAYIKARA
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya SDU Ltd
Attachment
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: [email protected] and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.