
Itangazo ry’Isoko muri RW0811 EAR MUBAZI: (Deadline 15 October 2025)
Umushinga RW0811 EAR MUBAZI uterwa inkunga na Compassion international ukorera mu Karere ka Nyaruguru ,Umurenge wa Muganza mu Kagali ka Muganza ,Umudugudu wa Mubazi urashaka gutanga isoko ryo kugemura ibikoresho by’ubuhinzi aribyo amapombo yo gutera imiti 22(Farmate Knapsack Sprayer (20L)) n’ingorofani 25 by’amatsinda :
IBISABWA:
- Ibaruwa isaba isoko yandikiwe umuyobozi wa EAR Paroisse Mubazi igaragaza isoko apiganira
- Facture proforma ku isoko apiganira
- Icyemezo cyo kutabamo imisoro ya Rwanda Revenue Authority kigaragara muri systeme y’icyo kigo kandi kitarengeje amezi atatu kiriho umukono wa Notaire
- Icyemezo cyo kutabamo umwenda wa RSSB kiriho umukono wa Notaire
- Fotokopi y’icyangombwa cy’ubucuruzi gitangwa na RDB kigaragaza imirimo akora kiriho umukono wa Notaire
- Fotokopi y’ingandamuntu y’upiganwa
- Kuba ari muri TVA kandi akanatanga Facture ya EBM
- Kuba afite ibyemezo bitatu by’umwimerere cg biriho umukono wa Noteri by’ahandi yakoreye uwo murimo cyangwa indi mirimo
- Kuba yiteguye kugemura ibyo yaba yatsindiye nta avance asabye
- Kugaragaza inyemezabwishyu y’amafaranga ibihumbi icumi (10,000RWF) adasubizwa y’inyandiko ikubiyemo amabwiriza (DAO) iboneka ku mushinga guhera kuwa 02/10/2025 kugeza kuwa 15/10/2025 ku cyicaro cy’umushinga mu masaha y’akazi. yishyurwa kuri compte NO 501492804510157 ya EAR PAROISSE MUBAZI iri muri BPR.
- Inyandiko z’ipiganwa zizakirwa kuri email:rw0811earmubazi@gmail.com hagatangwa copy kuri :enzaramyimana@rw.ci.org kugeza kuwa 15/10/2025 kandi zifungishije Pasword izatangwa ku munsi wo gufungura izo nyandiko
- Igitabo gikubiyemo amabwiriza kiboneka ku mushinga mu masaha y’akazi cg bakacyaka kuri email: rw0811earmubazi@gmail.com
Biteguriwe I Mubazi kuwa 02 /10/2025
Archideacon NSIGAYE Claude
Umuyobozi wa EAR Paroisse Mubazi
Kindly Note
All Jobs and Opportunities Published on mucuruzi.com are completely free to apply. A candidate should never pay any fee during the recruitment Process. Even if mucuruzi.com does its best to avoid any scam job or opportunity offer, a job seeker or an opportunity seeker is 100% responsible of applying at his own risk.
Check well before applying, if you doubt about the eligibility of any offer do not apply and notifie to mucuruzi.com via this email: mucuruzi2016@gmail.com and remember to never pay any fee to have a job or get any opportunity, if you do so, do it at your own risk.